   | 1. | Uwiteka akomeza gusubiza Yobu ati |
   | 2. | “Mbese umunyampaka yagisha Ishoborabyose impaka? Ugayisha Imana nasubize.” |
   | 3. | Nuko Yobu asubiza Uwiteka ati |
   | 4. | “Dore ndi insuzugurwa, nagusubiza iki? Nifashe ku munwa. |
   | 5. | Navuze rimwe ariko sinzongera gusubiza, Ndetse kabiri ariko sinakongera.” |
   | 6. | Maze Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati |
   | 7. | “Noneho kenyera kigabo, Ngiye kukubaza nawe unsubize. |
   | 8. | Mbese ugiye kumvuguruza icyo nategetse? Ugiye kumpererezaho ibyaha kugira ngo ubone urubanza? |
   | 9. | Harya uhwanije n’Imana amaboko? Wabasha guhindisha ijwi nka yo? |
   | 10. | Noneho rimbana ikuzo no kwifata neza, Kandi wiyambike icyubahiro n’ubwiza. |
   | 11. | Sandaza uburakari bwawe busesekare, Kandi witegereze umwibone wese umucishe bugufi. |
   | 12. | Urebe umwiraririzi umuzitse acogore, Kandi ukandagirire abanyabyaha aho bari. |
   | 13. | Bose ubashyire mu mukungugu, Mu maso habo uhakingiranire mu bwihisho. |
   | 14. | Ni bwo nzakwemera, Yuko ukuboko kwawe kw’iburyo kubasha kugukiza. |
   | 15. | Nuko witegereze Behemoti iyo naremye nkawe, Irya ubwatsi nk’inka. |
   | 16. | Dore itegereze imbaraga zayo ziri mu matako yayo, N’ububasha bwayo buri mu mitsi y’inda yayo. |
   | 17. | Izunguza umurizo wayo nk’umwerezi, Imitsi yo mu matako yayo irasobekeranye. |
   | 18. | Amagufwa yayo ameze nk’imiheha y’umuringa, Amaguru yayo ameze nk’ibihindizo by’ibyuma. |
   | 19. | “Mu byaremwe n’Imana ni yo ngenzi, Umuremyi wayo ni we watinyuka kuyegera yitwaje inkota. |
   | 20. | Ni ukuri imisozi iyibera urwuri, Aho inyamaswa zose zo mu ishyamba zikinira. |
   | 21. | Yiryamira munsi y’ibiti bifite ibicucu, Mu bwihisho bwo mu rufunzo no mu nkuka. |
   | 22. | Ibiti bifite ibicucu biyikwizaho ibicucu byabyo, Igakikizwa n’imikingo yo ku mugezi. |
   | 23. | Dore iyo umugezi wuzuye ntiruha ihinda umushyitsi, Naho Yorodani yakuzura ikagera mu kanwa kayo ntiyabyitaho. |
   | 24. | Mbese hari uwayifata iri maso, Cyangwa agapfumuza izuru ryayo ikigobwe? |
   | 25. | “Mbese wabasha kurobesha Lewiyatani ururobo, Cyangwa gufatisha ururimi rwayo umugozi? |
   | 26. | Washobora gushyira umugozi mu izuru ryayo, Cyangwa gutoboza akasaya kayo ururobo? |
   | 27. | Mbese yagutakira cyane, Cyangwa yakubwira amagambo ashyeshya, |
   | 28. | Aho yasezerana nawe, Kugira ngo ikubere umugaragu iminsi yose? |
   | 29. | Wayikinisha nk’ukinisha inyoni? Cyangwa wayizirikira gusetsa abaja bawe? |
   | 30. | Abarobyi bayicuruza se? Bayigabanya abagenza? |
   | 31. | Cyo ye wabasha kuzuza uruhu rwayo imyambi, Cyangwa umutwe wayo ibigobe? |
   | 32. | Kuyibangurira ukuboko, Wibuke ko ari intambara ukugerure. |