   | 1. | “Umva ibyiringiro byo kuyifata ntibyabaho. Mbese umuntu ntiyazira n’uko ayirebye gusa? |
   | 2. | Nta ntwari yahangara kuyibyutsa, None se ni nde wabasha kumpagarara imbere? |
   | 3. | Ni nde wabanje kugira icyo ampa kugira ngo mwiture? Ibiri munsi y’ijuru byose ni ibyanjye. |
   | 4. | “Sinzareka kuvuga iby’ingingo zayo, Cyangwa ububasha bw’imbaraga zayo, Cyangwa umubyimba wayo mwiza. |
   | 5. | Ni nde wabasha kuyambura umwambaro wayo w’inyuma? Ni nde wakwishyira mu rwasaya rwayo? |
   | 6. | Ni nde wabasha kwasamura akanwa kayo? Amenyo yayo uko ameze atera ubwoba. |
   | 7. | Imvuvu zayo zikomeye ni zo bwibone bwayo, Zibumbabumbiye hamwe zimeze nk’izihambiranijwe. |
   | 8. | Ndetse rumwe rusobekerana n’urundi, Bituma ari nta mwuka uzinyuramo. |
   | 9. | Zirasobekeranye, Zirafatanye ndetse ntabwo zatandukana. |
   | 10. | Kwitsamura kwayo kuvamo umucyo, Kandi amaso yayo ameze nko gutambika k’umuseke. |
   | 11. | Mu kanwa kayo havamo amafumbi agurumana, Hakavamo ibishashi by’umuriro. |
   | 12. | Mu mazuru yayo hacucumuka umwotsi, Nk’uva mu nkono ibira cyangwa imbingo zitwitswe. |
   | 13. | Umwuka wayo ukongeza amakara, Kandi mu kanwa kayo havamo ibirimi by’umuriro. |
   | 14. | Mu ijosi ryayo habamo gukomera, Igitinyiro cyayo kiyihamiriza imbere. |
   | 15. | Inyama zo ku mubiri wayo ziromekeranye, Ziyifasheho ntabwo zijegajega. |
   | 16. | Umutima wayo ukomeye nk’ibuye, Ni ukuri ukomeye nk’urusyo. |
   | 17. | Iyo yegutse intwari ziratinya, Ubwoba bukazisaza. |
   | 18. | Naho hagira uyerekezaho inkota cyangwa icumu, Cyangwa umwambi cyangwa icumu ry’irihima, nta cyo byamara. |
   | 19. | Ibyuma ikabireba nk’ibyatsi, Kandi umuringa ikawugereranya nk’igiti cyaboze. |
   | 20. | Umwambi ntiwayihungisha, Amabuye y’umuhumetso ayihindukira nk’umurama. |
   | 21. | Ubuhiri ibureba nk’ibikūri, Iseka guhinda ku icumu. |
   | 22. | Ku nda yayo ni ibivuvu bityaye, Ku byondo ihahindura ibikuruzi. |
   | 23. | Iyo igeze imuhengeri irahavuguta, Ikahahindura ifuro nk’inkono ibira, Ituma inyanja imera nk’amavuta. |
   | 24. | Inyuma yayo ihasiga inzira iboneye, Umuntu yatekereza ko imuhengeri hadendeje urubura. |
   | 25. | Nta yindi ihwanye na yo iri ku isi, Yavutse itagira ubwoba. |
   | 26. | Yitegereza ibiri hejuru byose, Ni yo mwami w’abana b’abibone bose.” |