Somera Bibiliya kuri Telefone
Yobu yihana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Maze Yobu asubiza Uwiteka ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
“Nzi yuko ushobora byose, Kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Iti “Uwo ni nde uhisha inama kandi atazi ubwenge?” Yobu ati “Ni cyo cyatumye mvuga icyo ntazi, Ni ibintu byandenze bitangaje mbivuga ntabizi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Noneho umva, ndakwinginze ngiye kuvuga, Ngiye kukubaza maze nawe unsubize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Ibyawe nari narabyumvishije amatwi, Ariko noneho amaso yanjye arakureba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Ni cyo kinteye kwizinukwa nkaba nihannye, Nigaragura mu mukungugu no mu ivu.”
Imana ikiza Yobu imushumbusha ibyo yari yarapfushije
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Nuko Uwiteka amaze kubwira Yobu ayo magambo, Uwiteka abwira Elifazi w’Umutemani ati “Uburakari bwanjye burakubyukiye wowe na bagenzi bawe babiri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk’uko umugaragu wanjye Yobu yagenje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Nuko rero mwishakire ibimasa birindwi n’amapfizi y’intama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Mwitambirire igitambo cyoswa kandi umugaragu wanjye Yobu azabasabira kuko ari we nemera, kugira ngo ntabagenzereza nk’uko ubupfapfa bwanyu buri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk’uko umugaragu wanjye Yobu yagenje.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Nuko Elifazi w’Umutemani na Biludadi w’Umushuhi na Zofari w’Umunāmati baragenda, bagenza uko Uwiteka yabategetse. Maze Uwiteka yemerera Yobu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Yobu agisabira bagenzi be, Uwiteka aherako aramwunamura amukiza ibyago bye, amuha ibihwanye n’ibyo yari afite kabiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Nuko abavandimwe bose bamusangana na bashiki be bose, n’abari baziranye na we bose basangirira na we mu nzu ye; baramuririra kandi baramuhumuriza ku bw’ibyago Uwiteka yari yaramuteje byose. Umuntu wese amushumbusha igice cy’ifeza n’impeta y’izahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Nuko Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere, agira intama ibihumbi cumi na bine n’ingamiya ibihumbi bitandatu, n’amapfizi ibihumbi bibiri n’indogobe z’ingore igihumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Kandi abyara n’abahungu barindwi n’abakobwa batatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Umukobwa w’imfura amwita Yemima, uw’ubuheta amwita Keziya, n’uwa gatatu amwita Kerenihapuki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Kandi mu gihugu cyose nta bagore bari bafite uburanga bwiza nk’abakobwa ba Yobu. Nuko se abahera iminani hamwe na basaza babo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Hanyuma yabyo Yobu amara imyaka ijana na mirongo ine, abona abana be n’abuzukuru be ndetse n’ubuvivi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Nuko Yobu apfa ashaje ageze mu za bukuru.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yobu igice cya: