| 1. | “Hamagara noneho, hari uwagusubiza? Uwo mu bera watabaza ni uwuhe? |
| 2. | Kuko umujinya wica umupfapfa, Kandi ishyari ryica ubuze ubwenge. |
| 3. | Nabonye umupfapfa ashora imizi, Ariko muri ako kanya mvuma ubuturo bwe. |
| 4. | Abana be bari kure y’ubuhungiro, Bahondagurirwa mu irembo, Kandi ntibafite uwo kubarokora. |
| 5. | Imyaka ye imarwa n’abashonji, Ndetse bajyana n’ibiri ma mahwa, Igisambo kimira bunguri ubutunzi bwabo. |
| 6. | Umubabaro ntuva mu mukungugu, Kandi amakuba ntamera mu butaka. |
| 7. | Nyamara umuntu avukira umuruho, Nk’uko ibishashi bitumukira mu kirere. |
| 8. | “Ariko ari jye ubu mba nshatse Imana, Kandi Imana nkaba ari yo negurira ibyanjye. |
| 9. | Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka, N’ibitangaza bitabarika. |
| 10. | Ni yo ivubira isi imvura, Igasandaza amazi mu mirima. |
| 11. | Ni yo ishyira hejuru aboroheje, N’ababoroga ibashyira mu mahoro. |
| 12. | Yica imigambi y’incakura, Kugira ngo amaboko yazo adasohoza imirimo yazo. |
| 13. | Kandi Imana itegera abanyabwenge mu buriganya bwabo, N’inama z’ab’incakura ikazubika. |
| 14. | Bahura n’umwijima ari ku manywa, Barindagira ku manywa y’ihangu nka nijoro. |
| 15. | Ariko umukene imukiza inkota zo mu kanwa kabo, Ndetse n’umutindi imukiza amaboko y’abakomeye. |
| 16. | Ni cyo gituma umukene agira ibyiringiro, Kandi akanwa k’abakiranirwa kazahozwa. |
| 17. | “Hahirwa umuntu Imana ihana, Nuko rero ntugasuzugure igihano Ishoborabyose iguhana. |
| 18. | Kuko ari yo irema uruguma, kandi akaba ari yo yomora, Irakomeretsa, Kandi amaboko yayo ni yo akiza. |
| 19. | Izakurokora ibyago bitandatu ndetse birindwi, Kandi nta kibi kizakuzaho. |
| 20. | Mu gihe cy’inzara izagukiza urupfu, No mu ntambara izagukiza imbaraga y’inkota. |
| 21. | Uzahishwa intonganya z’ururimi, Kandi ntuzatinya kurimbuka kuje. |
| 22. | Kurimbuka n’inzara uzabiseka, Kandi ntuzatinya inyamaswa zo mu isi. |
| 23. | Kuko uzasezerana n’amabuye yo mu gasozi, Kandi inyamaswa zo mu gasozi zizuzura nawe. |
| 24. | Uzamenya yuko amahoro ari mu rugo rwawe, Uzasura ibiraro by’amatungo yawe, We kugira icyo ubiburamo. |
| 25. | Ni ho uzamenya ko urubyaro rwawe ruzagwira, N’abagukomokaho bakaba nk’ibyatsi byo ku isi. |
| 26. | Uzinjizwa mu mva yawe ushaje neza, Nk’umuba w’ingano uhunikwa mu gihe cyawo. |
| 27. | Dore ibyo ni byo twagenzuye dusanga ari ko biri, Byumve ubyigireho akamaro.” |