Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
“Hamagara noneho, hari uwagusubiza? Uwo mu bera watabaza ni uwuhe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Kuko umujinya wica umupfapfa, Kandi ishyari ryica ubuze ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Nabonye umupfapfa ashora imizi, Ariko muri ako kanya mvuma ubuturo bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Abana be bari kure y’ubuhungiro, Bahondagurirwa mu irembo, Kandi ntibafite uwo kubarokora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Imyaka ye imarwa n’abashonji, Ndetse bajyana n’ibiri ma mahwa, Igisambo kimira bunguri ubutunzi bwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Umubabaro ntuva mu mukungugu, Kandi amakuba ntamera mu butaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Nyamara umuntu avukira umuruho, Nk’uko ibishashi bitumukira mu kirere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
“Ariko ari jye ubu mba nshatse Imana, Kandi Imana nkaba ari yo negurira ibyanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka, N’ibitangaza bitabarika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Ni yo ivubira isi imvura, Igasandaza amazi mu mirima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Ni yo ishyira hejuru aboroheje, N’ababoroga ibashyira mu mahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Yica imigambi y’incakura, Kugira ngo amaboko yazo adasohoza imirimo yazo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Kandi Imana itegera abanyabwenge mu buriganya bwabo, N’inama z’ab’incakura ikazubika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Bahura n’umwijima ari ku manywa, Barindagira ku manywa y’ihangu nka nijoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Ariko umukene imukiza inkota zo mu kanwa kabo, Ndetse n’umutindi imukiza amaboko y’abakomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Ni cyo gituma umukene agira ibyiringiro, Kandi akanwa k’abakiranirwa kazahozwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
“Hahirwa umuntu Imana ihana, Nuko rero ntugasuzugure igihano Ishoborabyose iguhana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Kuko ari yo irema uruguma, kandi akaba ari yo yomora, Irakomeretsa, Kandi amaboko yayo ni yo akiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Izakurokora ibyago bitandatu ndetse birindwi, Kandi nta kibi kizakuzaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Mu gihe cy’inzara izagukiza urupfu, No mu ntambara izagukiza imbaraga y’inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Uzahishwa intonganya z’ururimi, Kandi ntuzatinya kurimbuka kuje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Kurimbuka n’inzara uzabiseka, Kandi ntuzatinya inyamaswa zo mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Kuko uzasezerana n’amabuye yo mu gasozi, Kandi inyamaswa zo mu gasozi zizuzura nawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Uzamenya yuko amahoro ari mu rugo rwawe, Uzasura ibiraro by’amatungo yawe, We kugira icyo ubiburamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Ni ho uzamenya ko urubyaro rwawe ruzagwira, N’abagukomokaho bakaba nk’ibyatsi byo ku isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Uzinjizwa mu mva yawe ushaje neza, Nk’umuba w’ingano uhunikwa mu gihe cyawo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Dore ibyo ni byo twagenzuye dusanga ari ko biri, Byumve ubyigireho akamaro.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yobu igice cya: