Yobu asubiza Elifazi abasaba ko bamenya umubabaro we |
   | 1. | Yobu aherako arasubiza ati |
   | 2. | “Ayii, iyaba umubabaro wanjye washobora kugerwa, N’ibyago byose bigashyirwa ku bipimo! |
   | 3. | Kuko byarusha umusenyi wo mu nyanja kuremera, Ni cyo cyatumye nihutira kuvuga. |
   | 4. | Erega imyambi y’Isumbabyose yarampinguranije, Ubugingo bwanjye bukanywa ubumara bwayo, Ibiteye ubwoba by’Imana bingererejeho. |
   | 5. | Mbese imparage yivuga irisha? Cyangwa inka yabira iri mu rwuri? |
   | 6. | Mbese ikidafite uburyohe cyaribwa badashyizemo umunyu? Cyangwa mu murenda w’igi harimo uburyohe? |
   | 7. | Umutima wanjye wanga kubikoraho, Bimbera nk’ibyokurya bitera ishozi. |
   | 8. | “Icyampa nkabona icyo nsaba, Imana ikampa icyo nifuza. |
   | 9. | Ni ukugira ngo yemere kumpondagura, Ikareka ukuboko kwayo kukampuhura. |
   | 10. | Ubwo mba ngifite ikimpumuriza, Ndetse mba nishimiye imibabaro idatuza, Kuko ntahakanye amagambo y’Uwera. |
   | 11. | Gukomera kwanjye ni iki, kugira ngo ntegereze? N’iherezo ryanjye ni iki, kugira ngo nihangane? |
   | 12. | Mbese gukomera kwanjye ni nk’ukw’amabuye? Cyangwa umubiri wanjye ni umuringa? |
   | 13. | Ntimuzi ko jyewe muri jye hatarimo ikintabara, Kandi agakiza kambereye kure? |
   | 14. | Urembye akareka kubaha Isumbabyose, Akwiriye kubabarirwa n’incuti ye. |
   | 15. | Abo tuva inda imwe barariganije, Bameze nko mu isuri y’inkamīra itemba igashira. |
   | 16. | Aho barafu yirabuza, Ishelegi ikihisha, |
   | 17. | Iyo hasusurutse birashira, Ubushyuhe bwaza bigashonga. |
   | 18. | Itara ry’abagenzi ryanyuraga muri iyo nzira rirateshuka, Bazamukira mu butayu bakahagwa. |
   | 19. | Amatara y’ab’i Tema yarindiriye, Amatara y’ab’i Sheba yarabategerezaga. |
   | 20. | Bakojejwe isoni n’uko biringiye, Barahageze bariheba. |
   | 21. | Noneho nta cyo mumaze. Mubonye ibiteye ubwoba muratinya. |
   | 22. | Mbese nigeze kuvuga nti ‘Nimugire icyo mumpa’? Cyangwa nti ‘Nimungirire ubuntu mu byo mutunze’? |
   | 23. | Cyangwa nti ‘Mundokore mumvane mu maboko y’umwanzi’? Cyangwa nti ‘Nimunkize mumvane mu maboko y’abarenganya’? |
   | 24. | “Nimunyigishe nicecekere, Mumenyeshe ibyo nafuditse. |
   | 25. | Amagambo y’ukuri agira ingingo zikomeye, Ariko impaka zanyu zirampana iki? |
   | 26. | Mbese murashaka guhinyura amagambo, Ubwo ibyo uwihebye avuze bimeze nk’umuyaga? |
   | 27. | Ni ukuri mwafindira impfubyi, N’incuti yanyu mwayigura. |
   | 28. | Noneho ndabinginze nimunyitegereze, Ni ukuri sinavugira ibinyoma imbere yanyu. |
   | 29. | Nimuhindukire ndabinginze mwe gukiranirwa, Ni ukuri nimuhindukire, urubanza rwanjye ni urw’ukuri. |
   | 30. | Mbese ururimi rwanjye ruriho gukiranirwa? Akanwa kanjye ntikazi gutandukanya iby’igomwa? |