Biludadi ahamya Yobu uburyarya |
| 1. | Biludadi w’Umushuhi aherako aramusubiza ati |
| 2. | “Uzahereza he kuvuga utyo? Kandi uzagarukiriza he kuvuga amagambo ameze nk’umuyaga wa serwakira? |
| 3. | Mbese Imana igoreka urubanza? Ishoborabyose igoreka gukiranuka? |
| 4. | Niba abana bawe bayicumuyeho, Ikabatanga mu maboko y’ibibi byabo, |
| 5. | Nushakana Imana umwete, Ukinginga Ishoborabyose, |
| 6. | Iyaba wari uboneye kandi ugakiranuka, Ni ukuri byatuma iguhugukira, Igatuma ishyira ihirwe mu kibanza cyawe hakiranutse. |
| 7. | Nubwo itangira ryawe ryari rito, Ariko amaherezo yawe wakunguka cyane. |
| 8. | “Ndakwinginze baza ab’ibihe bya kera, Kandi wite ku byo ba se bashimikiraga. |
| 9. | Erega turi ab’ejo gusa kandi nta cyo tuzi, Kuko iminsi tumara mu isi ari igicucu gusa. |
| 10. | Mbese abo ntibazakwigisha bakagutekerereza, Bakavuga amagambo bakuye mu mitima yabo? |
| 11. | Urufunzo rwakurira ahadatose? Cyangwa se urukangaga rwamera ahatari amazi? |
| 12. | Iyo rukiri rubisi rutaracibwa, Rubanziriza ibyatsi byose kuma. |
| 13. | Ni ko inzira z’abibagirwa Imana bose zimeze, Kandi ibyiringiro by’uhakana Imana bizashira. |
| 14. | Kwizigira kwe kuzahera, Ibyiringiro bye ni urutagangurwa. |
| 15. | Yakwegamira inzu ye ariko ntiyahagarara, Yayikomerezaho ariko ntiyagumaho. |
| 16. | “Atoshye ari ku zuba, Amashami ye asagambira mu murima we. |
| 17. | Imizi ye iraranda mu kirundo, Ishorera mu nzu yubakishijwe amabuye. |
| 18. | Nakurwe aho yari ari, Hazamwihakana hati ‘Sinigeze kukubona.’ |
| 19. | Dore uwo ni wo munezero w’imigenzereze ye, Kandi ku butaka hazashibuka abandi. |
| 20. | “Dore Imana ntizata umuntu w’intungane, Kandi ntizaramira inkozi z’ibibi. |
| 21. | Akanwa kawe izakuzuza ibitwenge, N’iminwa yawe izavuza impundu. |
| 22. | Abakwanga bazambikwa isoni, Kandi ihema ry’inkozi z’ibibi ntirizongera kubaho.” |