Yobu yemera ko ari umunyabyaha, ahakana ko ari indyarya |
   | 1. | Maze Yobu arasubiza ati |
   | 2. | “Ni ukuri nzi ko ari ko biri, Ariko se umuntu yashobora ate gukiranukira Imana? |
   | 3. | Imana yashaka kumugisha impaka, Ntiyabona iryo kuyisubiza haba na rimwe mu gihumbi. |
   | 4. | Igira umutima w’ubwenge, kandi ni intwari y’inyamaboko. Ni nde wayinangiriye umutima akagubwa neza? |
   | 5. | Yimura imisozi itabimenye, Ikayubikana uburakari bwayo. |
   | 6. | Itigisa isi ikayikura ahayo, N’inkingi zayo zikanyeganyega. |
   | 7. | Itegeka izuba ntirirase, N’inyenyeri ikazitwikira. |
   | 8. | Yibambisha ijuru yonyine, Ikagendera ku miraba y’inyanja. |
   | 9. | Irema Arukuturo na Oriyoni na Kilimiya, N’ibirere by’ikusi. |
   | 10. | Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka, Ndetse n’ibitangaza bitabarika. |
   | 11. | “Dore impitaho, sinyibone, Yakomeza kugenda sinyimenye. |
   | 12. | Dore iranyaga, ni nde wayibuza? Ni nde uzayibwira ati ‘Uragira ibiki?’ |
   | 13. | Imana ntizagerura uburakari bwayo, Abafasha b’abibone bubama munsi yayo. |
   | 14. | None se ni jye wayisubiza, Nkishakira amagambo yo kuyiburanya? |
   | 15. | Naho naba ndi umukiranutsi sinayisubiza, Ahubwo nayitakira kuko ari yo mucamanza. |
   | 16. | Naho nataka ikanyitaba, Sinakwemera yuko inyumvira. |
   | 17. | Kuko imvunagurisha ishuheri, Ikangwizaho ibikomere inziza ubusa. |
   | 18. | Ntireka mpumeka, Ahubwo inyuzuzamo umubabaro. |
   | 19. | Nimvuga iby’imbaraga z’abanyamaboko ni yo nyirazo, Nimvuga iby’urubanza na yo iti ‘Ni nde uzantumira?’ |
   | 20. | Naho naba ndi umukiranutsi, Akanwa kanjye kancira urubanza. Naho naba ndi intungane, Ni ko kampamya ubugome. |
   | 21. | Ndi intungane sinitaye ku bugingo bwanjye, Mpinyuye kubaho kwanjye. |
   | 22. | Byose ni kimwe ni cyo gituma mvuga nti ‘Irimburana abatariho urubanza n’inkozi z’ibibi.’ |
   | 23. | Icyorezo nicyaduka kikica abantu, Izaseka abatariho urubanza babonye amakuba. |
   | 24. | Isi itanzwe mu maboko y’inkozi z’ibibi, Itwikiriye mu maso h’abacamanza b’isi. None se ni nde niba atari yo? |
   | 25. | “Iminsi yo kubaho kwanjye irihuta kurusha impayamaguru, Irahunga ariko nta cyiza ibona. |
   | 26. | Irahita nk’amato yihuta, Nk’uko igisiga gihorera gifata icyo gihiga. |
   | 27. | Iyo mvuze nti ‘Nzirengagiza amaganya yanjye, Ndeke kugaragaza umubabaro ahubwo nishime’, |
   | 28. | Imibabaro yanjye yose intera ubwoba, Nzi yuko utazantsindishiriza. |
   | 29. | Urubanza ruzantsinda, Noneho ndarushywa n’ubusa kuki? |
   | 30. | Naho nakwiyuhagiza amazi ya shelegi, Ngakaraba isabune, |
   | 31. | Na bwo wanjugunya mu rwobo, Imyambaro yanjye ikanzinukwa. |
   | 32. | Erega Imana si umuntu nkanjye ngo nyisubize, Ngo tujyane tujye kuburana. |
   | 33. | Nta wuturimo wo kuburanirwa, Wabasha kudushyiraho amaboko twembi. |
   | 34. | Noneho ninkureho inkoni yayo, N’igitinyiro cyayo cye kuntera ubwoba, |
   | 35. | Mbone gushira ubwoba bwayo mvuge. Ariko si ko meze. |