Yesu Kristo ari we Jambo ry’Imana ahinduka umuntu |
| 1. | Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana. |
| 2. | Uwo yahoranye n’Imana mbere na mbere. |
| 3. | Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we. |
| 4. | Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w’abantu. |
| 5. | Uwo Mucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya. |
| 6. | Hariho umuntu watumwe n’Imana witwaga Yohana. |
| 7. | Uwo yazanywe no guhamya iby’Umucyo, ngo atume bose bizera. |
| 8. | Icyakora uwo si we uwo Mucyo, ahubwo ni we wahamije ibyawo. |
| 9. | Uwo Mucyo ni we Mucyo nyakuri, kandi ubwo ni bwo yatangiraga kuza mu isi ngo amurikire umuntu wese. |
| 10. | Yari mu isi ndetse ni we wayiremye, nyamara ab’isi ntibamumenya. |
| 11. | Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera. |
| 12. | Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. |
| 13. | Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana. |
| 14. | Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri. |
| 15. | Yohana yahamije iby’uwo avuga yeruye ati “Uwo ni we navuze nti ‘Uzaza hanyuma ni we unduta, kuko yahozeho ntarabaho.’ ” |
| 16. | Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi, |
| 17. | kuko amategeko yatanzwe na Mose, ariko ubuntu n’ukuri byo byazanywe na Yesu Kristo. |
| 18. | Uhereye kera kose nta muntu wigeze kubona Imana, ahubwo Umwana w’ikinege uri mu gituza cya Se, ni we wayimenyekanishije. |
Abayuda basobanuza Yohana Umubatiza uwo ari we (Mat 3.1-12; Mar 1.1-8; Luka 3.1-18) |
| 19. | Ibi ni byo Yohana yahamije, ubwo Abayuda bamutumagaho abatambyi n’Abalewi, bavanywe i Yerusalemu no kumubaza bati “Uri nde?” |
| 20. | Nuko ntiyabahisha ukuri, ahubwo araberurira ati “Si jye Kristo.” |
| 21. | Nuko baramubaza bati “Tubwire, uri Eliya?” Na we ati “Sindi we.” Bati “Uri wa muhanuzi?” Arabasubiza ati “Oya.” |
| 22. | Baramubaza bati “None se uri nde ngo dusubize abadutumye? Wowe wiyita nde?” |
| 23. | Ati “Ndi ijwi ry’urangururira mu butayu ngo ‘Nimugorore inzira y’Uwiteka’, nk’uko umuhanuzi Yesaya yabivuze.” |
| 24. | Abari batumwe bari Abafarisayo. |
| 25. | Nuko baramubaza bati “None ubatiriza iki, ko utari Kristo, ntube na Eliya, ntube na wa muhanuzi?” |
| 26. | Yohana arabasubiza ati “Jye ndabatirisha amazi, ariko muri mwe hahagaze uwo mutaramenya, |
| 27. | uwo ni we unsimbura kandi ntibinkwiriye gupfundura udushumi tw’inkweto ze.” |
| 28. | Ibyo byabereye i Betaniya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga. |
Yohana yita Yesu Umwana w’intama w’Imana |
| 29. | Bukeye bw’aho abona Yesu aza aho ari aravuga ati “Nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi. |
| 30. | Uyu ni we navuze nti ‘Nyuma yanjye hazaza umugabo unduta ubukuru, kuko yahozeho ntarabaho.’ |
| 31. | Icyakora sinari muzi, ariko kugira ngo yerekwe Abisirayeli, ni cyo cyatumye nza mbatirisha amazi.” |
| 32. | Kandi Yohana arahamya ati “Nabonye Umwuka amanuka ava mu ijuru asa n’inuma, atinda kuri we. |
| 33. | Icyakora sinari muzi, keretse yuko Iyantumye kubatirisha amazi yambwiye iti ‘Uwo uzabona Umwuka amanukira akagwa kuri we, uwo ni we ubatirisha Umwuka Wera’. |
| 34. | Nanjye mbibonye, mpamya yuko ari Umwana w’Imana.” |
Andereya na Simoni bakurikira Yesu |
| 35. | Bukeye bw’aho, Yohana yongera guhagararana n’abigishwa be babiri |
| 36. | Yitegereza Yesu agenda aravuga ati “Nguyu Umwana w’intama w’Imana.” |
| 37. | Abo bigishwa bombi bumvise avuze atyo, bakurikira Yesu. |
| 38. | Yesu arahindukira abona bamukurikiye arababaza ati “Murashaka iki?” Baramusubiza bati “Rabi, (risobanurwa ngo: Mwigisha) ucumbitse he?” |
| 39. | Arababwira ati “Nimuze murahabona.” Barajyana babona aho acumbitse. Hari nk’isaha cumi, baherako bamarana na we umwanya burira. |
| 40. | Andereya mwene se wa Simoni Petero, yari umwe muri abo babiri bumvise Yohana bagakurikira Yesu. |
| 41. | Abanza kubona mwene se Simoni aramubwira ati “Twabonye Mesiya” (risobanurwa ngo: Kristo). |
| 42. | Amuzanira Yesu, na we aramwitegereza aramubwira ati “Uri Simoni mwene Yona, uzitwa Kefa.” (Risobanurwa ngo: ibuye). |
Filipo na Natanayeli bakurikira Yesu |
| 43. | Bukeye bwaho Yesu ashaka kujya i Galilaya. Abona Filipo aramubwira ati “Nkurikira.” |
| 44. | Filipo uwo yari uw’i Betsayida, umudugudu w’iwabo wa Andereya na Petero. |
| 45. | Filipo abona Natanayeli aramubwira ati “Uwo Mose yanditse mu mategeko, n’abahanuzi bakamwandika twamubonye. Ni Yesu mwene Yosefu w’i Nazareti.” |
| 46. | Natanayeli aramubaza ati “Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?” Filipo aramusubiza ati “Ngwino urebe.” |
| 47. | Yesu abona Natanayeli aza aho ari amuvugaho ati “Dore Umwisirayeli nyakuri, udafite uburiganya.” |
| 48. | Natanayeli aramubaza ati “Wamenyeye he?” Yesu aramusubiza ati “Filipo ataraguhamagara, ubwo wari munsi y’umutini nakubonye.” |
| 49. | Natanayeli aramusubiza ati “Rabi, uri Umwana w’Imana koko. Ni wowe Mwami w’Abisirayeli.” |
| 50. | Yesu aramusubiza ati “Mbese wijejwe n’uko nkubwiye yuko nakubonye uri munsi y’umutini? Uzabona ibiruta ibyo.” |
| 51. | Kandi arongera aramubwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko muzabona ijuru rikingutse, abamarayika b’Imana bazamuka bavuye ku Mwana w’umuntu, bakamumanukiraho.” |