Umwungeri mwiza |
| 1. | “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwinjira mu rugo rw’intama atanyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo aba ari umujura n’umunyazi. |
| 2. | Ariko unyura mu irembo ni we mwungeri w’intama. |
| 3. | Umurinzi w’irembo aramwugururira, kandi intama zumva ijwi rye. Ahamagara intama ze mu mazina yazo akazahura. |
| 4. | Iyo amaze kwahura ize zose azijya imbere, intama zikamukurikira kuko zizi ijwi rye. |
| 5. | Undi ntizamukurikira, ahubwo zamuhunga kuko zitazi amajwi y’abandi.” |
| 6. | Yesu abacira uwo mugani, ariko ntibamenya ibyo yababwiye. |
| 7. | Nuko Yesu arongera arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ari jye rembo ry’intama. |
| 8. | Abambanjirije bose bari abajura n’abanyazi, ariko intama ntizabumvise. |
| 9. | Ni jye rembo, umuntu niyinjira muri jye azakizwa, azinjira asohoke kandi azabona urwuri. |
| 10. | Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi. |
| 11. | “Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze, |
| 12. | ariko uragirira ibihembo, utari umwungeri bwite kandi n’intama atari ize, iyo abonye isega rije asiga intama agahunga, isega rikazifata rikazitatanya. |
| 13. | Kuko ari uw’ibihembo, arahunga ntiyite ku ntama. |
| 14. | Ni jye mwungeri mwiza kandi menya izanjye, izanjye zikamenya |
| 15. | nk’uko Data amenya nanjye nkamumenya, kandi mpfira intama zanjye. |
| 16. | Mfite n’izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na zo nkwiriye kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizaba umukumbi umwe, zigire umwungeri umwe. |
| 17. | “Igituma Data ankunda ni uko ntanga ubugingo bwanjye ngo mbusubirane. |
| 18. | Nta wubunyaka, ahubwo mbutanga ku bushake bwanjye. Nshobora kubutanga kandi nshobora kubusubirana, kuko iryo ari ryo tegeko nategetswe na Data.” |
| 19. | Abayuda bongera kumupfa ku bw’ayo magambo. |
| 20. | Benshi muri bo baravuga bati “Afite dayimoni kandi yasaze. Muramwumvira iki?” |
| 21. | Abandi bati “Ayo magambo si ay’utewe na dayimoni. Mbese dayimoni yabasha guhumura impumyi?” |
Yesu ahamya ko ari umwe na Se, Abayuda bashaka kumwica |
| 22. | Icyo gihe hari umunsi mukuru wo kwibuka kwezwa k’urusengero rw’i Yerusalemu, kandi hari no mu mezi y’imbeho. |
| 23. | Yesu agendagenda mu rusengero, mu ibaraza ryitwa irya Salomo. |
| 24. | Abayuda baramugota baramubaza bati “Uzageza he kutuyoberanya? Niba uri Kristo utwerurire.” |
| 25. | Yesu arabasubiza ati “Narababwiye ariko ntimwizera, kandi n’imirimo nkora mu izina rya Data na yo irampamya. |
| 26. | Ariko ntimwizera kuko mutari abo mu ntama zanjye. |
| 27. | Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira. |
| 28. | Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye. |
| 29. | Data wazimpaye aruta bose, nta wubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data. |
| 30. | Jyewe na Data turi umwe.” |
| 31. | Abayuda bongera gutora amabuye ngo bayamutere. |
| 32. | Yesu arababwira ati “Naberetse imirimo myinshi myiza yavuye kuri Data, noneho ni uwuhe murimo muri yo ubatera kuntera amabuye?” |
| 33. | Abayuda baramusubiza bati “Ku bw’imirimo myiza ntitugutera amabuye, ahubwo tuguhora kwigereranya, kuko uri umuntu ukigira Imana.” |
| 34. | Yesu arabasubiza ati “Ntibyanditswe mu mategeko yanyu ngo ‘Navuze ngo: Muri imana’? |
| 35. | Nuko ubwo yabise imana, abo ijambo ry’Imana ryajeho kandi ibyanditswe bitabasha gukuka, |
| 36. | mubwirira iki uwo Data yejeje akamutuma mu isi muti ‘Wigereranije’, kuko navuze nti ‘Ndi Umwana w’Imana’? |
| 37. | Niba ntakora imirimo ya Data ntimunyizere. |
| 38. | Ariko ninyikora, nubwo mutanyizera mwizere imirimo ubwayo, kugira ngo mumenye neza yuko Data ari muri jye, nanjye nkaba ndi muri Data.” |
| 39. | Nuko bongera gushaka kumufata, ariko abava mu maboko. |
| 40. | Avayo yongera kujya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga bwa mbere agumayo. |
| 41. | Abantu benshi baza aho ari baravuga bati “Yohana nta kimenyetso yakoze, ariko ibyo Yohana yavuze kuri uyu byari iby’ukuri byose.” |
| 42. | Benshi bamwizererayo. |