Yesu azura Lazaro |
   | 1. | Hariho umuntu wari urwaye witwaga Lazaro w’i Betaniya, ikirorero cy’iwabo wa Mariya na Marita mwene se. |
   | 2. | Mariya uwo ni we wasize Umwami Yesu amavuta ku birenge akabihanaguza umusatsi we, musaza w’uwo ni Lazaro wa wundi wari urwaye. |
   | 3. | Nuko bashiki be batuma kuri Yesu bati “Databuja, uwo ukunda ararwaye.” |
   | 4. | Yesu abyumvise aravuga ati “Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo guhimbarisha Imana no gutuma Umwana w’Imana ahimbazwa.” |
   | 5. | Yesu yakundaga Marita na mwene se na Lazaro. |
   | 6. | Nuko yumvise ko arwaye asibira kabiri aho yari ari. |
   | 7. | Maze iyo minsi ishize abwira abigishwa be ati “Dusubire i Yudaya.” |
   | 8. | Abigishwa baramubaza bati “Mwigisha, amambere Abayuda bashatse kuhaguterera amabuye none usubiyeyo?” |
   | 9. | Yesu arabasubiza ati “Mbega umunsi ntugira amasaha cumi n’abiri? Ugenda ku manywa ntasitara kuko haba habona, |
   | 10. | ariko ugenda nijoro arasitara kuko haba hatabona.” |
   | 11. | Avuze atyo aherako arababwira ati “Incuti yacu Lazaro irasinziriye, ariko ngiye kumukangura.” |
   | 12. | Abigishwa baramubwira bati “Databuja, niba asinziriye azakira.” |
   | 13. | Nyamara Yesu yavugaga iby’urupfu rwa Lazaro, ariko bo batekereza yuko avuze gusinzira kw’ibitotsi. |
   | 14. | Yesu ni ko kuberurira ati “Lazaro yarapfuye. |
   | 15. | Nanjye nezerewe ku bwanyu kuko ntari mpari, kugira ngo noneho mwizere. Nimuze tujye aho ari.” |
   | 16. | Toma witwaga Didumo abwira abigishwa bagenzi be ati “Natwe tugende dupfane na we.” |
   | 17. | Yesu agezeyo asanga Lazaro amaze iminsi ine mu gituro. |
   | 18. | I Betaniya hari bugufi bw’i Yerusalemu, nka sitadiyo cumi n’eshanu. |
   | 19. | Nuko Abayuda benshi bari baje kwa Marita na Mariya kubahumuriza, kuko musaza wabo yari yapfuye. |
   | 20. | Marita yumvise ko Yesu aje ajya kumusanganira, ariko Mariya asigara yicaye mu nzu. |
   | 21. | Marita abwira Yesu ati “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye. |
   | 22. | Kandi n’ubu nzi yuko ibyo usabye Imana byose, Imana izabiguha.” |
   | 23. | Yesu aramubwira ati“Musaza wawe azazuka.” |
   | 24. | Marita aramubwira ati “Nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w’imperuka.” |
   | 25. | Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho, |
   | 26. | kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo?” s |
   | 27. | Aramusubiza ati “Yee, Databuja, nizeye yuko uri Kristo Umwana w’Imana ukwiriye kuza mu isi.” |
   | 28. | Amaze kuvuga ibyo aragenda, ahamagara mwene se Mariya rwihishwa aramubwira ati “Umwigisha yaje araguhamagara.” |
   | 29. | Abyumvise ahaguruka vuba aramusanga. |
   | 30. | Icyakora Yesu yari atarasohora mu kirorero, ahubwo yari akiri aho Marita yamusanze. |
   | 31. | Abayuda bari bari kumwe na Mariya mu nzu bamuhoza, babonye uburyo ahagurutse vuba asohoka baramukurikira, batekereza ko agiye mu gituro kuririrayo. |
   | 32. | Mariya ageze aho Yesu ari, amubonye yikubita imbere y’ibirenge bye aramubwira ati “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.” |
   | 33. | Yesu amubonye arira, n’Abayuda bazanye na bo barira, asuhuza umutima arawuhagarika, |
   | 34. | arababaza ati “Mbese mwamushyize he?” Baramusubiza bati “Databuja, ngwino urebe.” |
   | 35. | Yesu ararira. |
   | 36. | Abayuda baravuga bati “Dore ye, nimurebe uburyo yamukundaga!” |
   | 37. | Ariko bamwe muri bo baravuga bati “Uyu ko ahumura impumyi, ntaba yarabashije kubuza n’uyu ntapfe?” |
   | 38. | Yesu yongera gusuhuza umutima, agera ku gituro. Cyari isenga ishyizweho igitare ku munwa. |
   | 39. | Yesu arababwira ati “Nimukureho igitare.” Marita mushiki w’uwapfuye aramubwira ati “Databuja, none aranuka kuko amaze iminsi ine.” |
   | 40. | Yesu aramubwira ati “Sinakubwiye nti ‘Niwizera uri bubone ubwiza bw’Imana’?” |
   | 41. | Nuko bakuraho igitare. Yesu arararama aravuga ati “Data, ndagushimye kuko unyumvise. |
   | 42. | Ubwanjye nari nzi yuko unyumva iteka, ariko mbivugiye ku bw’abantu bangose, ngo bizere yuko ari wowe wantumye.” |
   | 43. | Amaze kuvuga ibyo arangurura ijwi rirenga ati “Lazaro, sohoka.” |
   | 44. | Uwari upfuye arasohoka azingazingiwe mu myenda amaguru n’amaboko, n’igitambaro gipfutse mu maso he. Yesu arababwira ati “Nimumuhambure mumureke agende.” |
Abayuda bajya inama yo kwica Yesu (Mat 26.1-15; Mar 14.1-2; Luka 22.1-2) |
   | 45. | Nuko benshi mu Bayuda bari baje kwa Mariya babonye icyo akoze baramwizera, |
   | 46. | ariko abandi muri bo bajya ku Bafarisayo, bababwira ibyo Yesu yakoze. |
   | 47. | Abatambyi bakuru n’Abafarisayo bateranya urukiko, barabazanya bati “Tugire dute ko uwo muntu akora ibimenyetso byinshi? |
   | 48. | Nitumurekera dutya bose bazamwizera, kandi Abaroma bazaza barimbure umurwa wacu n’ubwoko bwacu.” |
   | 49. | Ariko umwe muri bo witwaga Kayafa, kandi wari umutambyi mukuru muri uwo mwaka arababwira ati “Nta cyo muzi. |
   | 50. | Mbese ntimutekereza yuko ari byiza ku bwacu, ko umuntu umwe yapfira abantu kuruta ko ubwoko bwose bwarimbuka?” |
   | 51. | Ibyo ntiyabivuze ku bwe, ahubwo kuko yari umutambyi mukuru muri uwo mwaka, yahanuye yuko Yesu yenda gupfira ubwo bwoko, |
   | 52. | ariko si ubwo bwoko bwonyine, ahubwo ni ukugira ngo abana b’Imana batatanye abateranirize hamwe. |
   | 53. | Bahera uwo munsi bajya inama zo kumwica. |
   | 54. | Nuko Yesu ntiyaba akigenda mu Bayuda ku mugaragaro, ahubwo avayo ajya mu gihugu kiri bugufi bw’ubutayu mu mudugudu witwa Efurayimu, agumanayo n’abigishwa be. |
   | 55. | Kuko Pasika y’Abayuda yendaga gusohora, benshi bava mu gihugu barazamuka bajya i Yerusalemu, Pasika itarasohora ngo biyeze. |
   | 56. | Bashaka Yesu, babazanya bahagaze mu rusengero bati “Mbese mutekereza mute? Ntazaza hano mu minsi mikuru?” |
   | 57. | Ariko abatambyi bakuru n’Abafarisayo bari bategetse yuko umuntu namenya aho ari, abibamenyesha bakamufata. |