Yesu asigwa amavuta na Mariya (Mat 26.6-13; Mar 14.3-9) |
| 1. | Nuko hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba Yesu ajya i Betaniya, aho Lazaro, uwo Yesu yazuye yabaga. |
| 2. | Bamutekerayo ibyokurya bya nijoro, Marita arahereza, kandi na Lazaro yari umwe mu bicaranye na Yesu basangira. |
| 3. | Mariya yenda igice cy’indatira y’amavuta meza nk’amadahano y’agati kitwa narada y’igiciro cyinshi cyane, ayasiga ku birenge bya Yesu abihanaguza umusatsi we, inzu yose itamamo ayo mavuta. |
| 4. | Nuko Yuda Isikariyota, umwe mu bigishwa be wendaga kumugambanira aravuga ati |
| 5. | “Ni iki gitumye aya mavuta atagurwa idenariyo magana atatu ngo bazifashishe abakene?” |
| 6. | Icyatumye avuga atyo si ukubabarira abakene, ahubwo ni uko yari umujura kandi ari we wari ufite umufuka w’impiya, akiba ibyo babikagamo. |
| 7. | Yesu aravuga ati “Nimumureke ayabikire umunsi nzahambwa, |
| 8. | kuko abakene muri kumwe na bo iteka, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka.” |
| 9. | Abantu benshi b’Abayuda bamenye ko ahari baraza, icyakora si ku bwa Yesu gusa, ahubwo ni ukugira ngo barebe na Lazaro yazuye. |
| 10. | Nuko abatambyi bakuru bajya inama yo kwica Lazaro na we, |
| 11. | kuko Abayuda benshi babavagamo ku bwe bakizera Yesu. |
Yesu ajya i Yerusalemu ahetswe n’indogobe (Mat 21.1-11; Mar 11.1-11; Luka 9.28-40) |
| 12. | Bukeye bwaho, abantu benshi bari baje i Yerusalemu gutegereza iminsi mikuru bumvise yuko Yesu azayo, |
| 13. | benda amashami y’imikindo bajya kumusanganira, batera hejuru bati “Hoziyana, hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka, ni we Mwami w’Abisirayeli.” |
| 14. | Yesu abonye icyana cy’indogobe, acyicaraho nk’uko byanditswe ngo |
| 15. | “Witinya, mukobwa w’i Siyoni, Dore Umwami wawe araje, Ahetswe n’icyana cy’indogobe.” |
| 16. | Ibyo abigishwa be ntibabimenye bwa mbere, ariko rero Yesu amaze guhabwa ubwiza bwe ni bwo bibutse ibyo ko byanditswe kuri we, kandi ko ari ko bamugenjeje. |
| 17. | Nuko ba bantu bari kumwe na we, ubwo yahamagaraga Lazaro ngo ave mu gituro akamuzura, bamubera abahamya. |
| 18. | Kandi ni cyo cyatumye abantu benshi bajya kumusanganira, kuko bumvise ko yakoze icyo kimenyetso. |
| 19. | Nuko Abafarisayo baravugana bati “Murarora yuko murushywa n’ubusa, dore rubanda rwose ruramukurikiye.” |
Abagiriki bashaka kureba Yesu |
| 20. | Hariho Abagiriki mu baje gusenga mu minsi mikuru, |
| 21. | basanga Filipo w’i Betsayida y’i Galilaya, baramwinginga bati “Mutware, turashaka kureba Yesu.” |
| 22. | Filipo araza abibwira Andereya, Andereya na Filipo na bo baraza babibwira Yesu. |
| 23. | Yesu arabasubiza ati “Igihe kirasohoye ngo Umwana w’umuntu ahabwe ubwiza bwe. |
| 24. | Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k’ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi. |
| 25. | Ukunda ubugingo bwe arabubura, ariko uwanga ubugingo bwe muri iyi si, azaburinda ageze ku bugingo buhoraho. |
| 26. | Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n’umugaragu wanjye ari ho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro. |
| 27. | “None umutima wanjye urahagaze, kandi navuga iki? Nti ‘Data, nkiza undokore iki gihe’, kandi ari byo byanzanye ngo nkigeremo? |
| 28. | Data, ubahiriza izina ryawe.” Nuko ijwi rivugira mu ijuru riti “Ndaryubahirije, kandi nzongera kuryubahiriza.” |
| 29. | Abantu bahagaze aho baryumvise baravuga bati “Ni inkuba.” Abandi bati “Ni marayika uvuganye na we.” |
| 30. | Yesu arabasubiza ati “Iryo jwi ntirije ku bwanjye, rije ku bwanyu. |
| 31. | Ubu urubanza rw’ab’isi rurasohoye, ubu umutware w’ab’iyi si abaye igicibwa. |
| 32. | Nanjye nimanikwa hejuru y’isi, nzireherezaho abantu bose.” |
| 33. | Ibyo yabivugiye kugaragaza urupfu yendaga gupfa urwo ari rwo. |
| 34. | Rubanda baramusubiza bati “Twumvise mu mategeko ko Kristo azagumaho iteka ryose; none ni iki gitumye uvuga ngo ‘Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa’? Ese uwo Mwana w’umuntu ni nde nyine?” |
| 35. | Yesu arababwira ati “Hasigaye umwanya muto, umucyo ukiri muri mwe. Nimugende mugifite umucyo butabiriraho mukiri mu nzira, kuko ugenda mu mwijima atamenya iyo ajya. |
| 36. | Mwizere umucyo mugifite umucyo, kugira ngo mube abana b’umucyo.” Yesu amaze kuvuga atyo aragenda, arabihisha. |
| 37. | Nubwo yakoreye ibimenyetso byinshi bingana bityo imbere yabo ntibamwizeye, |
| 38. | kugira ngo ijambo ry’umuhanuzi Yesaya risohore, iryo yavuze ngo “Mwami, ni nde wizeye ibyo twumvise? Kandi ukuboko k’Uwiteka kwahishuriwe nde?” |
| 39. | Ni cyo cyatumye badashobora kwizera, kuko Yesaya yongeye kuvuga ati |
| 40. | “Yabahumye amaso, ibanangira imitima, Ngo be kurebesha amaso no kumenyesha imitima, Bagahindukira ngo mbakize.” |
| 41. | Ibyo byavuzwe na Yesaya, kuko yabonye ubwiza bwa Yesu akamuvuga. |
| 42. | Nyamara mu batware na bo benshi baramwizeye, ariko ku bw’Abafarisayo ntibabyerura ngo badacibwa mu isinagogi, |
| 43. | kuko bakundaga gushimwa n’abantu kuruta gushimwa n’Imana. |
| 44. | Yesu aravuga cyane ati “Unyizera si jye aba yizeye, ahubwo aba yizeye uwantumye, |
| 45. | numbonye aba abonye uwantumye. |
| 46. | Naje mu isi ndi umucyo, kugira ngo unyizera wese ataguma mu mwijima. |
| 47. | Ariko umuntu niyumva amagambo yanjye ntayitondere, si jye umuciriyeho iteka, kuko ntazanywe no gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo naje kubakiza. |
| 48. | Unyanga ntiyemere amagambo yanjye afite umuciraho iteka. Ijambo navuze ni ryo rizamuciraho iteka ku munsi w’imperuka. |
| 49. | Sinabivuze ku bwanjye, ahubwo Data wantumye ni we wantegetse ibyo nkwiriye kuvuga, n’ibyo nkwiriye kwigisha. |
| 50. | Nanjye nzi yuko itegeko rye ari ryo bugingo buhoraho. Nuko rero ibyo mvuga, mbivuga uko Data yabimbwiye.” |