Yesu yoza ibirenge by’abigishwa be |
| 1. | Umunsi wa Pasika utarasohora, Yesu amenya yuko igihe cye gisohoye cyo kuva mu isi agasubira kuri Se. Urukundo yakunze abe bari mu isi, ni rwo yakomeje kubakunda kugeza imperuka. |
| 2. | Bakirya ibyokurya bya nijoro, Satani yari yamaze koshya umutima wa Yuda Isikariyota mwene Simoni ngo amugambanire. |
| 3. | Yesu amenye ko Se amweguriye byose, kandi ko yavuye ku Mana kandi ko asubira kuri yo, |
| 4. | ahaguruka aho yariraga yiyambura umwitero, yenda igitambaro aragikenyeza. |
| 5. | Aherako asuka amazi ku mbehe, atangira koza ibirenge by’abigishwa no kubihanaguza igitambaro akenyeje. |
| 6. | Nuko yegera Simoni Petero na we aramubaza ati “Databuja, ni wowe unyoza ibirenge?” |
| 7. | Yesu aramusubiza ati “Ibyo nkora ubu ntubizi, ariko uzabimenya hanyuma.” |
| 8. | Petero aramubwira ati “Reka! Ntabwo nzemera na hato ko unyoza ibirenge.” Yesu aramusubiza ati “Nintakoza nta cyo tuzaba duhuriyeho.” |
| 9. | Simoni Petero aramubwira ati “Databuja, noneho ntunyoze ibirenge byonyine, ahubwo unyuhagire n’amaboko, umese n’umutwe.” |
| 10. | Yesu aramubwira ati “Uwuhagiwe nta kindi agomba keretse koga ibirenge ngo abe aboneye rwose. Namwe muraboneye, ariko si mwese.” |
| 11. | Icyatumye avuga ati “Ntimuboneye mwese”, ni uko yari azi uri bumugambanire uwo ari we. |
| 12. | Nuko amaze kuboza ibirenge yambara imyenda ye, arongera aricara arababaza ati “Aho mumenye icyo mbagiriye? |
| 13. | Munyita Shobuja n’Umwigisha, ibyo mubivuga neza kuko ari ko ndi koko. |
| 14. | Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge kandi ndi Shobuja n’Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya. |
| 15. | Mbahaye icyitegererezo, kugira ngo mukore nk’uko mbakoreye. |
| 16. | Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umugaragu ataruta shebuja, kandi intumwa itaruta uwayitumye. |
| 17. | Nimumenye ibyo, murahirwa niba mubikora. |
| 18. | “Simbavuze mwese kuko nzi abo natoranije, keretse ko ibyanditswe bikwiriye gusohora, ngo ‘Urya ibyokurya byanjye ni we umbangiriye umugeri.’ |
| 19. | Dore ubu mbibabwiye bitari byaba, kugira ngo nibiba muzizere ko ndi We. |
| 20. | Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu wese wemera Uwantumye ari jye aba yemeye, kandi unyemera aba yemeye n’Uwantumye.” |
Yuda Isikariyota ava mu bandi (Mat 26.20-25; Mar 14.17-21; Luka 22.21-23) |
| 21. | Yesu amaze kuvuga atyo, ahagarika umutima arahamya ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umwe muri mwe ari bungambanire.” |
| 22. | Abigishwa bararebana, kuko batari bazi uwo avuze uwo ari we. |
| 23. | Hariho umwe mu bigishwa be, wari wiseguye igituza cya Yesu bafungura. Uwo ni wa wundi Yesu yakundaga. |
| 24. | Simoni Petero aramurembuza aramubaza ati “Umubaze uwo avuze uwo ari we.” |
| 25. | Uwo ahengamira inyuma aho yari ari mu gituza cya Yesu, aramubaza ati “Databuja, ni nde?” |
| 26. | Yesu aramusubiza ati “Uwo ndi bukoreze inogo nkayimuha, ni we uwo.” Nuko akojeje inogo, arayenda ayiha Yuda Isikariyota mwene Simoni. |
| 27. | Hanyuma yo guhabwa iyo nogo, ni bwo Satani yamwinjiyemo. Nuko Yesu aramubwira ati “Icyo ukora gikore vuba.” |
| 28. | Ariko nta n’umwe wo mu bari bicaye basangira na we, wamenye icyatumye amubwira atyo. |
| 29. | Kuko Yuda yari afite umufuka w’impiya, ni cyo cyatumye bamwe bakeka yuko Yesu yamubwiye ati “Genda ugure ibyo dushaka kurya ku munsi mukuru”, cyangwa ati “Gira icyo uha abakene.” |
| 30. | Nuko Yuda amaze kwakira inogo, muri ako kanya arasohoka kandi hari nijoro. |
Itegeko rishya ryo gukundana |
| 31. | Amaze gusohoka Yesu aravuga ati “Noneho Umwana w’umuntu arubahirijwe, kandi Imana na yo yubahirijwe muri we. |
| 32. | Kandi Imana ubwo yubahirijwe muri we, na yo izamwubahiriza muri yo ubwayo, kandi izamwubahiriza vuba. |
| 33. | Bana bato, ndacyari hamwe namwe umwanya muto. Muzanshaka, kandi uko nabwiye Abayuda nti ‘Aho njya ntimubasha kuhajya’, namwe ni ko mbibabwira ubu. |
| 34. | Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana. |
| 35. | Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” |
Yesu avuga ko Petero ari bumwihakane (Mat 26.31-35; Mar 14.27-31; Luka 22.31-34) |
| 36. | Simoni Petero aramubaza ati “Databuja, urajya he?” Yesu aramusubiza ati “Aho njya ntubasha kunkurikira ubu, ariko uzahankurikira hanyuma.” |
| 37. | Petero aramusubiza ati “Databuja, icyambuza kugukurikira ubu ni ik, ko nzanagupfira?” |
| 38. | Yesu aramusubiza ati “Uzampfira? Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko inkoko itaza kubika, utaranyihakana gatatu. |