Yesu ni inzira n’ukuri n’ubugingo |
| 1. | “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. |
| 2. | Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. |
| 3. | Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo. |
| 4. | Kandi aho njya, inzira murayizi.” |
| 5. | Toma aramubwira ati “Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n’iki?” |
| 6. | Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye. |
| 7. | Iyaba mwaramenye, muba mwaramenye na Data. Uhereye none muramuzi kandi mwamurebye.” |
| 8. | Filipo aramubwira ati “Databuja, twereke Data wa twese biraba bihagije.” |
| 9. | Yesu aramubaza ati “Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo? Umbonye aba abonye Data. Ni iki gitumye uvuga uti ‘Twereke Data wa twese’? |
| 10. | Ntiwizeye yuko ndi muri Data, na Data akaba ari muri jye? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Data uguma muri jye ni we ukora imirimo ye. |
| 11. | Nimunyizere mwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye, ariko rero nimutizezwa n’ibyo mvuga, munyizezwe n’imirimo nkora ubwayo. |
| 12. | Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data. |
| 13. | Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we. |
| 14. | Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora. |
Yesu abasezeranya kuboherereza Umwuka Wera |
| 15. | “Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye. |
| 16. | Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose, |
| 17. | ni we Mwuka w’ukuri. Ntibishoboka ko ab’isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe. |
| 18. | “Sinzabasiga nk’impfubyi, ahubwo nzaza aho muri. |
| 19. | Hasigaye umwanya muto ab’isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona, kuko ndiho namwe muzabaho. |
| 20. | Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data namwe mukaba muri jye, nanjye nkaba muri mwe. |
| 21. | “Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke.” |
| 22. | Yuda utari Isikariyota aramubaza ati “Databuja, bibaye bite ko ugiye kutwiyereka ntiwiyereke ab’isi?” |
| 23. | Yesu aramusubiza ati “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we. |
| 24. | Ariko utankunda ntiyitondera amagambo yanjye, kandi iryo jambo mwumvise si iryanjye, ahubwo ni irya Data wantumye. |
Yesu asezera ku bigishwa be |
| 25. | “Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe, |
| 26. | ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose. |
| 27. | “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye. |
| 28. | Mwumvise uko nababwiye nti ‘Ndagenda kandi nzagaruka aho muri.’ Iyaba mwankundaga, muba munejejwe n’uko njya kwa Data kuko Data anduta. |
| 29. | Nuko rero mbibabwiye bitaraba, ngo ubwo bizaba muzizere. |
| 30. | Sinkivugana namwe byinshi, kuko umutware w’ab’iyi si aza kandi nta cyo amfiteho, |
| 31. | ahubwo nkora uko Data yantegetse, kugira ngo ab’isi bamenye ko munkunda. “Nimuhaguruke tuve hano. |