Ubukwe bw’i Kana |
| 1. | Ku munsi wa gatatu hacyujijwe ubukwe i Kana y’i Galilaya, kandi na nyina wa Yesu yari ahari. |
| 2. | Yesu bamutorana n’abigishwa be ngo batahe ubwo bukwe. |
| 3. | Nuko vino ishize, nyina wa Yesu aramubwira ati “Nta vino bafite.” |
| 4. | Yesu aramubwira ati “Mubyeyi, tubigendanyemo dute? Igihe cyanjye ntikiragera.” |
| 5. | Nyina abwira abahereza ati “Icyo ababwira cyose mugikore.” |
| 6. | Hariho intango esheshatu zaremwe mu mabuye, zashyiriweho kwiyeza nk’uko umugenzo w’Abayuda wari uri, intango yose irimo incuro ebyiri cyangwa eshatu z’amazi. |
| 7. | Yesu arababwira ati “Mwuzuze intango amazi.” Barazuzuza bageza ku ngara. |
| 8. | Arababwira ati “Nimudahe noneho mushyire umusangwa mukuru.” Barayamushyira. |
| 9. | Uwo musangwa mukuru asogongeye amazi ahindutse vino ntiyamenya aho iturutse, keretse ba bahereza badashye amazi ni bo bari babizi. Umusangwa mukuru ahamagara umukwe |
| 10. | aramubwira ati “Abandi bose babanza vino nziza, abantu bamara guhaga bakabona kuzana izitaryoshye, ariko wowe ho washyinguye inziza aba ari zo uherutsa.” |
| 11. | Icyo ni cyo kimenyetso cya mbere Yesu yakoreye i Kana y’i Galilaya, yerekana icyubahiro cye, abigishwa be baramwizera. |
| 12. | Hanyuma y’ibyo aramanuka ajya i Kaperinawumu, ari kumwe na nyina na bene se n’abigishwa be, ariko ntibamarayo iminsi myinshi. |
Yesu ahumanura urusengero (Mat 21.12-13; Mar 11.15-17; Luka 19.45-46) |
| 13. | Pasika y’Abayuda yenda gusohora, Yesu ajya i Yerusalemu. |
| 14. | Ageze mu rusengero asangamo abahatundira inka n’intama n’inuma, n’abandi bicaye bavunja ifeza. |
| 15. | Abohekanya imigozi ayigira nk’ikiboko, bose abirukana n’intama n’inka mu rusengero, amena ifeza z’abaguraga inuma |
| 16. | ati “Nimukureho bino, mureke guhindura inzu ya Data iguriro.” |
| 17. | Abigishwa be bibuka uko byanditswe ngo “Ishyaka ry’inzu yawe rirandya.” |
| 18. | Abayuda baramubaza bati “Ubwo ugize utyo watwereka kimenyetso ki?” |
| 19. | Yesu arabasubiza ati “Nimusenye uru rusengero, nanjye nzarwubaka mu minsi itatu.” |
| 20. | Nuko Abayuda bati “Uru rusengero ko rwubatswe mu myaka mirongo ine n’itandatu, nawe ngo uzarwubaka mu minsi itatu?” |
| 21. | Ariko urusengero yavugaga ni umubiri we. |
| 22. | Nuko azuwe abigishwa be bibuka ko yabivuze, bemera ibyanditswe na rya jambo Yesu yari yaravuze. |
| 23. | Nuko ubwo yari i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso akora bizera izina rye, |
| 24. | ariko Yesu ntiyabiringira kuko yari azi abantu bose. |
| 25. | Ntiyagombaga kubwirwa iby’abantu, kuko ubwe yari azi ibibarimo. |