Ibya Nikodemo |
   | 1. | Hariho umuntu wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemo, umutware wo mu Bayuda. |
   | 2. | Uwo yasanze Yesu nijoro aramubwira ati “Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wubasha gukora ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we.” |
   | 3. | Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana.” |
   | 4. | Nikodemo aramubaza ati “Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubira mu nda ya nyina akabyarwa?” |
   | 5. | Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana. |
   | 6. | Ikibyarwa n’umubiri na cyo ni umubiri, n’ikibyarwa n’Umwuka na cyo ni umwuka. |
   | 7. | Witangazwa n’uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri. |
   | 8. | Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Ni ko uwabyawe n’Umwuka wese amera.” |
   | 9. | Nikodemo aramusubiza ati “Ibyo byashoboka bite?” |
   | 10. | Yesu aramusubiza ati “Ukaba uri umwigisha w’Abisirayeli ntumenye ibyo! |
   | 11. | Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko tuvuga ibyo tuzi kandi duhamya ibyo twabonye, nyamara ntimwemera ibyo duhamya. |
   | 12. | Ubwo nababwiye iby’isi ntimwemere, nimbabwira iby’ijuru muzemera mute? |
   | 13. | Ntawazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse Umwana w’umuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akaza hasi. |
   | 14. | “Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa, |
   | 15. | kugira ngo umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho.” |
   | 16. | Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. |
   | 17. | Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we. |
   | 18. | Umwizera ntacirwaho iteka, utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ry’Umwana w’Imana w’ikinege. |
   | 19. | Uko gucirwaho iteka ni uku: ni uko umucyo waje mu isi, abantu bagakunda umwijima kuwurutisha umucyo babitewe n’uko ibyo bakora ari bibi, |
   | 20. | kuko umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo ngo ibyo akora bitamenyekana, |
   | 21. | ariko ukora iby’ukuri ni we uza mu mucyo, ngo ibyo akora bigaragare ko byakorewe mu Mana. |
Yohana yongera guhamya Yesu |
   | 22. | Hanyuma y’ibyo Yesu ajyana n’abigishwa be mu gihugu cy’i Yudaya, atindanayo na bo abatiza abantu. |
   | 23. | Ariko Yohana we yabatirizaga muri Ayinoni bugufi bw’i Salimu, kuko aho hari amazi menshi. Abantu barazaga bakabatizwa, |
   | 24. | kuko Yohana yari atarashyirwa mu nzu y’imbohe. |
   | 25. | Abigishwa ba Yohana bajya impaka n’Umuyuda ku byo kwiyeza. |
   | 26. | Basanga Yohana baramubwira bati “Mwigisha, uwari kumwe nawe hakurya ya Yorodani, uwo wahamyaga dore na we arabatiza, n’abantu bose baramusanga.” |
   | 27. | Yohana arabasubiza ati “Nta cyo umuntu yashobora kwiha ubwe, keretse yagihawe kivuye mu ijuru. |
   | 28. | Namwe murambere abagabo yuko navuze nti ‘Si jye Kristo, ahubwo natumwe kumubanziriza.’ |
   | 29. | Uwo umugeni asanga ni we mukwe, kandi umuranga iyo ahagaze iruhande rw’umukwe amwumva anezezwa n’ijwi rye. None uwo munezero wanjye mwinshi cyane urasohoye. |
   | 30. | Uwo akwiriye gukuzwa, naho jye nkwiriye kwicisha bugufi.” |
   | 31. | Uwavuye mu ijuru ni we usumba byose, naho uwo mu isi we ni uw’isi nyine, kandi n’ibyo avuga ni iby’isi. Uwavuye mu ijuru ni we usumba byose, |
   | 32. | kandi ibyo yabonye n’ibyo yumvise ni byo ahamya, nyamara nta wemera ibyo ahamya. |
   | 33. | Uwemera ibyo ahamya, aba yemeye n’uko n’Imana ari inyakuri. |
   | 34. | Uwatumwe n’Imana avuga amagambo yayo, kuko Imana idatanga Umwuka imugeze. |
   | 35. | Se akunda Umwana we kandi yamweguriye byose, 36uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we. |