Yesu akiza umuntu umaze imyaka mirongo itatu n’umunani amugaye |
| 1. | Hanyuma y’ibyo haba iminsi mikuru y’Abayuda, nuko Yesu ajya i Yerusalemu. |
| 2. | Kandi i Yerusalemu bugufi bw’irembo ry’intama hariho ikidendezi, mu Ruheburayo kitwa Betesida, cyariho amabaraza atanu. |
| 3. | Muri ayo mabaraza hari abarwayi benshi, barimo impumyi n’ibirema n’abanyunyutse, [bari bategereje ko amazi yihinduriza, |
| 4. | kuko rimwe na rimwe marayika yamanukaga akajya muri icyo kidendezi, agahinduriza amazi. Nuko umuntu wabanzaga kujyamo amazi yihindurije, ni we wakiraga indwara ye iyo ari yo yose.] |
| 5. | Hariho umuntu wari ufite indwara, ayimaranye imyaka mirongo itatu n’umunani. |
| 6. | Yesu amubonye aryamye amenya yuko amaze igihe kirekire arwaye, aramubaza ati “Mbese urashaka gukira?” |
| 7. | Umurwayi aramusubiza ati “Databuja, simfite umuntu unjugunya mu kidendezi iyo amazi yihindurije, nkiza undi antanga kumanukamo.” |
| 8. | Yesu aramubwira ati “Byuka wikorere uburiri bwawe ugende.” |
| 9. | Muri ako kanya uwo muntu arakira, yikorera uburiri bwe aragenda. Ubwo hari ku munsi w’isabato. |
| 10. | Nuko Abayuda babwira ukijijwe bati “Dore uyu munsi ni isabato, kandi amategeko ntiyemera ko wikorera uburiri bwawe.” |
| 11. | Na we arabasubiza ati “Uwankijije ni we wambwiye ati ‘Ikorere uburiri bwawe ugende.’ ” |
| 12. | Baramubaza bati “Uwo muntu ni nde wakubwiye ngo wikorere ugende?” |
| 13. | Ariko uwakijijwe ntiyamenya uwo ari we, kuko Yesu yari yigendeye kandi hari abantu benshi. |
| 14. | Hanyuma y’ibyo Yesu amubona mu rusengero aramubwira ati “Dore ubaye muzima, ntukongere gukora icyaha utazabona ishyano riruta irya mbere.” |
| 15. | Uwo muntu aragenda abwira Abayuda yuko ari Yesu wamukijije. |
| 16. | Ni cyo cyatumaga Abayuda bashaka kurenganya Yesu, kuko yakoraga bene nk’ibyo ku isabato. |
| 17. | Ariko arabasubiza ati “Data arakora kugeza n’ubu, nanjye ndakora.” |
| 18. | Ni cyo cyatumye Abayuda barushaho gushaka kumwica, kuko uretse kuzirura isabato gusa, ahubwo ahora yita n’Imana ko ari Se bwite, akigereranya na yo. |
Yesu ahamya ko ubutware bwe buva ku Mana |
| 19. | Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ari nta cyo Umwana abasha gukora ubwe atabonye Se agikora, kuko ibyo Se akora byose n’Umwana ari byo akora, |
| 20. | kuko Se akunda Umwana we akamwereka ibyo akora byose, ndetse azamwereka n’imirimo iruta iyi kugira ngo mutangare. |
| 21. | Nk’uko Se azura abapfuye akabaha ubugingo, ni ko n’Umwana aha ubugingo abo ashaka. |
| 22. | Kuko ari nta n’umwe Data aciraho iteka, ahubwo yabihaye Umwana ngo abe ari we uca amateka yose, |
| 23. | kugira ngo abantu bose bubahe Umwana nk’uko bubaha Se. Utubaha uwo Mwana ntaba yubashye na Se wamutumye. |
| 24. | “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwumva ijambo ryanjye akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo. |
| 25. | Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko igihe kije ndetse kirasohoye, ubwo abapfa bumva kandi bazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, n’abaryumvise bazaba bazima, |
| 26. | kuko nk’uko Data afite ubugingo muri we, ni ko yabuhaye Umwana ngo abugire na we. |
| 27. | Kandi yamuhaye ubutware bwo guca amateka, kuko ari Umwana w’umuntu. |
| 28. | Ntimutangazwe n’ibyo kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye |
| 29. | bakavamo, abakoze ibyiza bakazukira ubugingo, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwaho iteka. |
Ibihamya Yesu |
| 30. | “Nta cyo mbasha gukora ubwanjye, ahubwo uko numvise ni ko nca amateka, kandi ayo nca ni ay’ukuri kuko ntakurikiza ibyo nkunda ubwanjye, ahubwo nkurikiza ibyo uwantumye akunda. |
| 31. | “Nakwihamya ubwanjye, guhamya kwanjye ntikuba ari uk’ukuri, |
| 32. | ahubwo hariho undi umpamya, nanjye nzi yuko ibyo ampamya ari iby’ukuri. |
| 33. | Mwatumye kuri Yohana, na we yahamije ukuri. |
| 34. | Icyakora sinishingikirije ku buhamya bw’umuntu, ahubwo mbivugiye kugira ngo mukizwe. |
| 35. | Uwo yari itabaza ryaka rimurika, namwe mwamaze igihe gito mwishimira umucyo we. |
| 36. | Ariko mfite ibimpamya biruta ibya Yohana, kuko imirimo Data yampaye ngo nyisohoze, iyo mirimo nkora ari yo impamya ubwayo yuko Data ari we wantumye. |
| 37. | Kandi Data wantumye na we yahamije ibyanjye ubwe. Ntimwigeze kumva ijwi rye, habe no kubona ishusho ye, |
| 38. | ndetse ntimufite n’ijambo rye riguma muri mwe, kuko uwo yatumye mutamwizeye. |
| 39. | Murondora mu byanditswe, kuko mwibwira ko muri byo arimo mufite ubugingo buhoraho, kandi ari byo bimpamya. |
| 40. | Nyamara mwanze kuza aho ndi, ngo muhabwe ubugingo. |
| 41. | “Sinshaka ishimwe ry’abantu, |
| 42. | ariko mwebwe ndabazi yuko mudakunda Imana mu mitima yanyu. |
| 43. | Jye naje mu izina rya Data ntimwanyemera, ariko undi naza mu izina rye ubwe we muzamwemera. |
| 44. | Mbese mwabasha mute kwizera kandi mumaranira gushimwa n’abantu, mu cyimbo cyo gushaka ishimwe riva ku Mana ubwayo? |
| 45. | Mwe gutekereza yuko nzabarega kuri Data kuko hariho ubarega, ndetse ni Mose uwo mwiringiye. |
| 46. | Iyo mwizera Mose nanjye muba munyizeye, kuko ari ibyanjye yanditse. |
| 47. | Ariko se nimutizera ibyo uwo yanditse, noneho n’amagambo yanjye muzayizera mute?” |