Somera Bibiliya kuri Telefone
Yesu ahaza abantu ibihumbi bitanu (Mat 14.13-21; Mar 6.30-44; Luka 9.10-17)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Hanyuma y’ibyo Yesu ajya hakurya y’Inyanja y’i Galilaya, ari yo yitwa Tiberiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Iteraniro ry’abantu benshi riramukurikira, kuko babonye ibimenyetso yakoreye abarwayi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Yesu azamuka umusozi yicaranayo n’abigishwa be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Ubwo Pasika, iminsi mikuru y’Abayuda, yendaga gusohora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Yesu yubura amaso, abonye abantu benshi baza aho ari abaza Filipo ati “Turagura hehe ibyokurya ngo aba babone ibyo barya?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Icyatumye amubaza atyo yagira ngo amugerageze, ubwe yari azi icyo ari bukore.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Filipo aramusubiza ati “Imitsima yagurwa idenariyo magana abiri ntiyabakwira, nubwo umuntu yaryaho gato.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Umwe mu bigishwa be, ari we Andereya mwene se wa Simoni Petero aramubwira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
“Hano hari umuhungu ufite imitsima itanu y’ingano, n’ifi ebyiri. Ariko ibyo byamarira iki abantu bangana batya?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Yesu ati “Nimwicaze abantu.” Aho hantu hari ubwatsi bwinshi, nuko abagabo baricara, bari nk’ibihumbi bitanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Yesu yenda ya mitsima arayishimira ayigabanya abicaye, n’ifi na zo azigenza atyo nk’uko bazishakaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Bamaze guhaga abwira abigishwa be ati “Nimuteranye ubuvungukira busigaye hatagira ikintu gipfa ubusa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Barateranya buzuza intonga cumi n’ebyiri z’ubuvungukira bwa ya mitsima itanu y’ingano, ubwo abariye bashigaje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Abantu babonye ikimenyetso yakoze baravuga bati “Ni ukuri uyu ni we wa muhanuzi wari ukwiriye kuza mu isi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Yesu amenye yuko bagiye kuza kumufata ngo bamwimike, arabiyufura asubira ku musozi wenyine.
Yesu agendesha amaguru hejuru y’inyanja(Mat 14.22-34; Mar 6.45-52)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Bugorobye abigishwa be baramanuka bajya ku nyanja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Bikira mu bwato, bambuka inyanja bagana i Kaperinawumu. Bwari bwije kandi na Yesu atarabageraho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
inyanja ihindurizwa n’umuyaga mwinshi uhuha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Bamaze kuvugama sitadiyo makumyabiri n’eshanu cyangwa mirongo itatu, babona Yesu agendesha amaguru hejuru y’inyanja. Ageze bugufi bw’ubwato baratinya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Ariko arababwira ati “Ni jye; mwitinya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Baherako bemera ko ajya mu bwato, uwo mwanya bugera imusozi aho bajyaga.
Iby’umutsima w’ubugingo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Bukeye bwaho iteraniro ry’abantu benshi ryari rihagaze hakurya y’inyanja, bamenya yuko hari ubwato bumwe gusa kandi ko Yesu atikiranye n’abigishwa be muri bwo, ahubwo ko bagiye bonyine ubwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Nuko ayandi mato avuye i Tiberiya amaze kwambuka, afata bugufi bw’aho baririye ya mitsima, Umwami Yesu amaze kuyishimira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Nuko abo bantu babonye ko Yesu n’abigishwa be badahari, bikira muri ayo mato ubwabo bajya i Kaperinawumu kumushakirayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Bamubonye hakurya y’inyanja baramubaza bati “Mwigisha, waje hano ryari?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ibimenyetso mwabonye atari byo bituma munshaka, ahubwo ni ya mitsima mwariye mugahaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Ntimukorere ibyokurya bishira, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko Se ari we Mana yamushyizeho ikimenyetso cyayo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Baramubaza bati “Tugire dute ngo dukore imirimo y’Imana?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Arabasubiza ati “Umurimo w’Imana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Baramubaza bati “Urakora kimenyetso ki ngo tukirebe tukwizere? Icyo wakora ni iki?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Ba sogokuruza bacu bariraga manu mu butayu, nk’uko byanditswe ngo ‘Yabahaye kurya umutsima uvuye mu ijuru.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Mose atari we wabahaye umutsima uvuye mu ijuru, ahubwo ni Data ubaha umutsima w’ukuri uvuye mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Kuko umutsima w’Imana ari umanuka uva mu ijuru, ugaha abari mu isi ubugingo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Baramubwira bati “Databuja, ujye uduha uwo mutsima iteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Yesu arababwira ati “Ni jye mutsima w’ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n’unyizera ntabwo azagira inyota na hato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
Ariko nababwiye yuko mwambonye, nyamara ntimwizera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
Uwo Data yampaye wese aza aho ndi, kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
Kuko ntavanywe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter39.
kandi ibyo uwantumye ashaka ni ibi: ni ukugira ngo mu byo yampaye byose ntagira na kimwe nzimiza, ahubwo ngo nzakizure ku munsi w’imperuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter40.
Kuko icyo Data ashaka ari iki: ni ukugira ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzure ku munsi w’imperuka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter41.
Nuko Abayuda baramwitotombera kuko yavuze ati “Ni jye mutsima wavuye mu ijuru.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter42.
Bati “Uyu si we Yesu mwene Yosefu, ntituzi se na nyina? Ni iki gituma avuga ko yavuye mu ijuru?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter43.
Yesu arabasubiza ati “Mwe kwitotomba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter44.
Nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter45.
Byanditswe mu byahanuwe ngo ‘Bose bazigishwa n’Imana.’ Umuntu wese wumvise ibya Data akabyiga aza aho ndi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter46.
Si ukugira ngo hari umuntu wabonye Data, keretse uwavuye ku Mana, uwo ni we wabonye Data.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter47.
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwizera ari we ufite ubugingo buhoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter48.
Ni jye mutsima w’ubugingo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter49.
Ba sekuruza wanyu bariraga manu mu butayu, nyamara barapfuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter50.
Uyu ni wo mutsima umanuka uva mu ijuru, kugira ngo umuntu uwurya ye gupfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter51.
Ni jye mutsima muzima wavuye mu ijuru. Umuntu narya uwo mutsima azabaho iteka ryose, kandi umutsima nzatanga ku bw’abari mu isi kugira ngo babone ubugingo, ni umubiri wanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter52.
Abayuda bajya impaka bati “Mbese uyu yabasha ate kuduha umubiri we ngo tuwurye?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter53.
Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter54.
Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter55.
kuko umubiri wanjye ari ibyokurya by’ukuri, n’amaraso yanjye ari ibyokunywa by’ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter56.
Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye nanjye nkaguma muri we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter57.
Nk’uko Data uhoraho yantumye, nanjye nkaba ndiho ku bwa Data, ni ko undya na we azabaho ku bwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter58.
Uyu ni wo mutsima wavuye mu ijuru, si nk’uwo ba sekuruza banyu bariye bagapfa, ahubwo urya uyu mutsima azabaho iteka ryose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter59.
Ibyo yabivugiye mu isinagogi, yigishiriza i Kaperinawumu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter60.
Nuko benshi mu bigishwa be babyumvise baravuga bati “Iryo jambo rirakomeye, ushobora kuryihanganira ni nde?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter61.
Yesu amenya mu mutima we yuko abigishwa be babyitotombeye, arababaza ati “Mbese ibyo bibabereye igisitaza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter62.
None mwabona Umwana w’umuntu azamuka ajya aho yahoze mbere byamera bite?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter63.
Umwuka ni we utanga ubugingo, umubiri nta cyo umaze. Amagambo mbabwiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter64.
ariko hariho bamwe muri mwe batizera.” (Kuko uhereye mbere na mbere Yesu yari azi abatizera abo ari bo, n’uzamugambanira uwo ari we.)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter65.
Nuko aravuga ati “Ni cyo cyatumye mbabwira yuko hatariho ubasha kuza aho ndi, keretse abihawe na Data.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter66.
Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma, barorera kugendana na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter67.
Yesu abaza abigishwa be cumi na babiri ati “Kandi namwe murashaka kugenda?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter68.
Simoni Petero aramusubiza ati “Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter69.
natwe tukaba twizeye tuzi yuko uri Kristo, Uwera w’Imana?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter70.
Yesu arabasubiza ati “Mbese si jye wabitoranyirije uko muri cumi na babiri? None dore umwe muri mwe ni umwanzi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter71.
Uwo yavugaga ni Yuda Isikariyota mwene Simoni kuko ari we wari ugiye kuzamugambanira, ari umwe muri abo cumi na babiri.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yohana igice cya: