Bene se wa Yesu ntibamwizera |
| 1. | Hanyuma y’ibyo Yesu aba i Galilaya, ntiyashakaga kuba i Yudaya, kuko Abayuda bashakaga kumwica. |
| 2. | Iminsi mikuru y’Abayuda yitwa Ingando yendaga gusohora. |
| 3. | Nuko bene se baramubwira bati “Va hano ujye i Yudaya, kugira ngo abigishwa bawe barebe imirimo ukora, |
| 4. | kuko ari nta muntu ushaka kumenyekana wakorera ikintu mu rwihisho. Kuko ukora iyo mirimo, ngaho genda wiyereke abari mu isi bose!” |
| 5. | (Bene se babivugiye batyo kuko batamwizeraga). |
| 6. | Yesu arababwira ati “Igihe cyanjye ntikirasohora, ariko igihe cyanyu gihoraho iteka. |
| 7. | Ab’isi ntibabasha kubanga, ariko jyewe baranyanga kuko mpamya ibyabo, yuko imirimo yabo ari mibi. |
| 8. | Mwebweho nimujye muri iyo minsi mikuru, ariko jyeweho sinjyayo ubu kuko igihe cyanjye kitarasohora.” |
| 9. | Amaze kubabwira ibyo, asigara i Galilaya. |
| 10. | Ariko bene se bamaze kwikubura bagiye mu minsi mikuru, na we aragenda ariko atari ku mugaragaro, ahubwo nko mu rwihisho. |
| 11. | Abayuda bamushakira muri ya minsi mikuru bati “Mbese wa wundi ari he?” |
| 12. | Abantu bamugira impaka cyane, bamwe bati “Ni umuntu mwiza”, abandi bati “Oya, ayobya abantu.” |
| 13. | Ariko ntihagira umuvuga ku mugaragaro, kuko batinyaga Abayuda. |
Yesu ajya i Yerusalemu mu minsi mikuru y’Ingando |
| 14. | Iminsi mikuru igeze hagati, Yesu azamuka ajya mu rusengero arigisha. |
| 15. | Abayuda baratangara bati “Uyu yakuye hehe ubu bwenge ko atigishijwe?” |
| 16. | Yesu arabasubiza ati “Ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby’Iyantumye. |
| 17. | Umuntu nashaka gukora ibyo Ikunda, azamenya ibyo nigisha ko byavuye ku Mana, cyangwa yuko mbivuga ku bwanjye. |
| 18. | Uvuga ibye ubwe aba yishakiye icyubahiro, ariko ushakira Iyamutumye icyubahiro uwo ni we w’ukuri, gukiranirwa ntikuri muri we. |
| 19. | Mbese Mose ntiyabahaye amategeko? Ariko muri mwe nta wuyumvira. Murashakira iki kunyica?” |
| 20. | Abantu baramusubiza bati “Ufite dayimoni. Ni nde ushaka kukwica?” |
| 21. | Yesu arabasubiza ati “Nakoze umurimo umwe, namwe mwese murawutangarira. |
| 22. | Mose yabahaye umuhango wo gukeba, (icyakora ntiwakomotse kuri Mose, ahubwo wakomotse kuri ba sokuruza banyu), ndetse mukeba abantu no ku isabato. |
| 23. | Ubwo umuntu akebwa ku isabato ngo amategeko ya Mose atazirurwa, none kuki mundakarira kuko nakijije umubiri w’umuntu wose ku isabato? |
| 24. | Mwe guca imanza ku bigaragara gusa, ahubwo muce imanza z’ukuri.” |
Abafarisayo bapfa Yesu, batuma abasirikare kumufata |
| 25. | Nuko bamwe mu b’i Yerusalemu barabazanya bati “Uwo bashaka kwica si uyu? |
| 26. | Nyamara dore aravugira ku mugaragaro ko ari nta cyo bamugira! Mbese harya, ni ukuri koko abakuru bacu bemeye ko uyu ari we Kristo? |
| 27. | Uyu tuzi aho yaturutse, ariko Kristo naza nta wuzamenya aho yaturutse.” |
| 28. | Nuko Yesu avuga cyane yigishiriza mu rusengero ati “Jyewe muranzi n’aho naturutse murahazi, ariko sinaje ku bwanjye, ahubwo Iyantumye ni iy’ukuri, iyo mutazi. |
| 29. | Nyamara jyewe ndayizi kuko navuye kuri yo, kandi ari yo yantumye.” |
| 30. | Nuko bashaka kumufata ariko ntihagira ubihangara, kuko igihe cye cyari kitarasohora. |
| 31. | Nuko abantu benshi mu bahateraniye baramwizera bati “Harya Kristo naza, mugira ngo azakora ibimenyetso byinshi biruta ibyo uyu yakoze?” |
| 32. | Abafarisayo bumva ibyo rubanda bamuvugira mu byongorerano, nuko abatambyi bakuru n’Abafarisayo batuma abasirikare ngo bamufate. |
| 33. | Yesu aherako aravuga ati “Hasigaye umwanya muto nkiri kumwe namwe, hanyuma nkajya ku wantumye. |
| 34. | Muzanshaka mwe kumbona, kandi aho nzaba ndi ntimubasha kujyayo.” |
| 35. | Nuko Abayuda baravugana bati “Mbese uyu agiye kujya he, aho tutazamubona? Aho ntagiye kujya mu batataniye mu Bagiriki akaba ari bo yigisha? |
| 36. | Iryo jambo avuze ni iriki ngo ‘Muzanshaka mwe kumbona’, kandi ngo ‘Aho nzaba ndi ntimubasha kujyayo?’ ” |
Imigezi y’amazi y’ubugingo |
| 37. | Nuko ku munsi uheruka w’iyo minsi mikuru, ari wo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati “Umuntu nagira inyota aze aho ndi anywe. |
| 38. | Unyizera, imigezi y’amazi y’ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk’uko ibyanditswe bivuga.” |
| 39. | Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa, ariko ubwo Umwuka yari ataraza kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe. |
| 40. | Bamwe muri rubanda bumvise ayo magambo baravuga bati “Ni ukuri uyu ni we wa muhanuzi.” |
| 41. | Abandi bati “Uyu ni we Kristo.” Ariko abandi bati “Mbese Kristo aturuka i Galilaya? |
| 42. | Ibyanditswe ntibivuga ngo Kristo azakomoka mu rubyaro rwa Dawidi, aturuke i Betelehemu, ikirorero Dawidi yarimo?” |
| 43. | Nuko abantu baramupfa. |
| 44. | Bamwe muri bo bashaka kumufata ariko ntihagira n’umukoza urutoki. |
Nikodemo avugira Yesu imbere y’Abafarisayo |
| 45. | Nuko ba basirikare basubira ku batambyi bakuru n’Abafarisayo. Na bo barababaza bati “Mubujijwe n’iki kumuzana?” |
| 46. | Abasirikare barabasubiza bati “Yemwe, ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we.” |
| 47. | Abafarisayo barabasubiza bati “Mbese namwe mwayobejwe? |
| 48. | Hari umuntu n’umwe wo mu bakuru cyangwa mu Bafarisayo wamwizeye? |
| 49. | Ariko abo bantu batazi amategeko baravumwe.” |
| 50. | Nikodemo, wa wundi wigeze gusanga Yesu kera, kandi wari umwe wo muri bo arababaza ati |
| 51. | “Mbese amategeko yacu acira umuntu urubanza, batabanje kumwumva no kumenya ibyo yakoze?” |
| 52. | Baramusubiza bati “Mbega nawe waturutse i Galilaya? Irebere mu byanditswe, urasanga ko nta muhanuzi uturuka i Galilaya.” |
| 53. | Barataha, umuntu wese ajya iwe. |