Yona yanga gutumwa, umuyaga ubakubira mu nyanja |
| 1. | Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yona mwene Amitayi riramubwira riti |
| 2. | “Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire kuko ibyaha byabo birundanije bikagera imbere yanjye.” |
| 3. | Ariko Yona arahaguruka ngo acikire i Tarushishi, ahunge Uwiteka. Amanukana i Yopa abona inkuge ijya i Tarushishi, maze atanga ihoro, ajya mu nkuge ngo ajyane n’abandi i Tarushishi, ahunge Uwiteka. |
| 4. | Maze Uwiteka yohereza umuyaga mwinshi mu nyanja, mu nyanja haba ishuheri ikomeye inkuge yenda kumeneka. |
| 5. | Abasare baterwa n’ubwoba, umuntu wese atakambira ikigirwamana cye, ibintu bari batwaye mu nkuge babijugunya mu nyanja ngo boroshye inkuge. Ariko Yona we yari mu nkuge hasi cyane, aryamye yisinziriye. |
| 6. | Nuko umutware w’inkuge aza aho ari aramubaza ati “Wabaye ute wa munyabitotsi we? Byuka utakire Imana yawe, ahari Imana yawe yatwibuka ntiturimbuke.” |
| 7. | Bose baravugana bati “Nimuze dufinde tumenye utumye dutezwa ibi byago.” Nuko barafindura, ubufindo bwerekana Yona. |
| 8. | Baherako baramubaza bati “Tubwire utumye dutezwa ibi byago. Ukora murimo ki? Uraturuka he? Uri uwo mu kihe gihugu? Uri bwoko ki?” |
| 9. | Arabasubiza ati “Ndi Umuheburayo nubaha Uwiteka Imana yo mu ijuru, yaremye inyanja n’ubutaka.” |
| 10. | Maze abantu bafatwa n’ubwoba bwinshi baramubaza bati “Ibyo ukoze ibi ni ibiki?” Kuko abo bagabo bari bamenye ko ahunze Uwiteka, kuko yari abibabwiye |
| 11. | baramubaza bati “Tugire dute ngo inyanja iduturize?” Kuko inyanja yiyongeranyaga kwihinduriza. |
Yona amirwa n’urufi |
| 12. | Arabasubiza ati “Nimunterure munjugunye mu nyanja, na yo irabaturiza, kuko nzi yuko iyi shuheri yabateye ari jye ibahora.” |
| 13. | Ariko abo bagabo baragashya cyane ngo basubire hakurya imusozi ariko ntibabibasha, kuko inyanja yiyongeranyaga izikuka ikababuza. |
| 14. | Ni cyo cyatumye batakira Uwiteka bakavuga bati “Turakwinginze Uwiteka, turakwinginze twe kurimbuka tuzira ubugingo bw’uyu muntu, kandi ntudushyire mu rubanza rw’amaraso y’udacumuye, kuko ari wowe Uwiteka ukoze icyo ushaka.” |
| 15. | Nuko baterura Yona bamujugunya mu nyanja, inyanja iratuza. |
| 16. | Maze abo bagabo baherako batinya Uwiteka cyane, bamutambira igitambo, bahiga imihigo. |