   | 1. | Uwiteka ategeka urufi runini rumira Yona, maze Yona amara mu nda y’urufi iminsi itatu n’amajoro atatu. |
Yona asengera mu nda y’urufi |
   | 2. | Maze Yona asengera Uwiteka Imana ye mu nda y’urufi ati |
   | 3. | “Nagize ibyago ntakira Uwiteka aransubiza, Nahamagariye mu nda y’ikuzimu, Wumva ijwi ryanjye. |
   | 4. | Kuko wanjugunye imuhengeri mu nyanja, Umwuzure warangose, Ibigogo byawe n’imiraba yawe byose byarandengeye. |
   | 5. | Ndavuga nti ‘Nciwe imbere yawe, Ariko nzongera kureba urusengero rwawe rwera.’ |
   | 6. | Amazi yarantwikiriye angera ku bugingo, Imuhengeri harangose, Urwuya rwanyizingiye mu mutwe. |
   | 7. | Ndamanuka njya mu mizi y’imisozi, Isi n’ibihindizo byayo binkingira ibihe byose, Ariko unkurira ubugingo muri rwa rwobo, Uwiteka Mana yanjye. |
   | 8. | Ubwo umutima wanjye wiheberaga mu nda nibutse Uwiteka, No gusenga kwanjye kwakugezeho mu rusengero rwawe rwera. |
   | 9. | Aberekeza umutima ku bitagira umumaro by’ibinyoma, Baba bimūye ubababarira. |
   | 10. | Ariko jyeweho nzagutambira igitambo n’ijwi ry’ishimwe, Kandi nzahigura umuhigo wanjye, Agakiza gaturuka ku Uwiteka.” |
   | 11. | Nuko Uwiteka ategeka urufi ruruka Yona imusozi. |