Yona yongera gutumwa i Nineve |
   | 1. | Maze ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Yona ubwa kabiri riramubwira riti |
   | 2. | “Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire imiburo nzakubwira.” |
   | 3. | Nuko Yona arahaguruka ajya i Nineve nk’uko Uwiteka yamutegetse. Kandi Nineve wari umurwa munini cyane, kuwuzenguka rwari urugendo rw’iminsi itatu. |
   | 4. | Yona atangira kujya mu mudugudu, agenda urugendo rw’umunsi umwe ararangurura ati “Hasigaye iminsi mirongo ine Nineve hakarimbuka.” |
   | 5. | Maze ab’i Nineve bemera Imana, bamamaza itegeko ryo kwiyiriza ubusa, bose bakambara ibigunira uhereye ku mukuru ukageza ku uworoheje hanyuma y’abandi. |
   | 6. | Ijambo rigera ku mwami w’i Nineve ahaguruka ku ntebe ye y’ubwami, yiyambura umwambaro we yambara ibigunira, yicara mu ivu. |
   | 7. | Ategekana itegeko n’abatware be b’intebe baryamamaza i Nineve bati “Umuntu wese ye kugira icyo asogongeraho, kandi amatungo y’amashyo n’imikumbi bye kurisha kandi bye kunywa amazi, |
   | 8. | ahubwo abantu n’amatungo byose byambare ibigunira, abantu batakambire Imana bakomeje, kandi bahindukire umuntu wese areke inzira ye mbi, bareke n’urugomo bagira. |
   | 9. | Nta wubizi ahari aho Imana yahindukira ikigarura, ikareka uburakari bw’inkazi yari ifite ntiturimbuke!” |
   | 10. | Imana ibonye imirimo yabo, uko bahindukiye bakareka inzira yabo mbi irigarura, ireka ibyago yari yabageneye ntiyabibateza. |