Yabini ahamagaza abandi bami ngo bamutabare kurwanya Abisirayeli |
   | 1. | Yabini umwami w’i Hasori abyumvise, atumira Yobabu umwami w’i Madoni n’umwami w’i Shimuroni n’umwami wo kuri Akishafu, |
   | 2. | n’abami b’ikasikazi mu gihugu cy’imisozi miremire, n’abo muri Araba ikusi h’i Kinereti, n’abo mu kibaya no mu misozi y’i Dori iburengerazuba. |
   | 3. | Maze atumira Abanyakanāni b’iburasirazuba n’ab’iburengerazuba, n’Abamori n’Abaheti n’Abaferizi n’Abayebusi bo mu gihugu cy’imisozi miremire, n’Abahivi bo munsi y’i Herumoni mu gihugu cy’i Misipa. |
   | 4. | Nuko batabarana n’ingabo zabo zose, zari nyinshi zingana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja, n’amafarashi n’amagare menshi cyane. |
   | 5. | Abo bami bose baraterana, baraza bagandika hamwe ku mazi y’i Meromu ngo barwanye Abisirayeli. |
   | 6. | Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntubatinye kuko ejo nk’iki gihe nzabatanga bose bicirwe imbere y’Abisirayeli, amafarashi yabo muzayateme ibitsi, n’amagare yabo muzayatwike.” |
   | 7. | Yosuwa azana n’ingabo zose, zibaterera ku mazi y’i Meromu zibaguye gitumo. |
   | 8. | Uwiteka abagabiza Abisirayeli barabakubita, barabirukana babageza kuri Sidoni nini n’i Misirefotimayimu, no mu gikombe cy’i Misipa iburasirazuba, barabica ntibasiga n’umwe. |
   | 9. | Yosuwa abagenza nk’uko Uwiteka yamutegetse, amafarashi yabo ayaca ibitsi, n’amagare yabo arayatwika. |
   | 10. | Icyo gihe Yosuwa asubira inyuma atsinda i Hasori, yicisha umwami waho inkota, kuko mbere hose Hasori hari umurwa w’umwami ukomeye muri abo bami bose. |
   | 11. | Bicisha inkota abari barimo bose barabarimbura pe, nta n’umwe wasigaye agihumeka, n’i Hasori arahatwika. |
   | 12. | N’indembo zose z’abo bami Yosuwa arazisenya, n’abami bose abicisha inkota. Arabarimbura rwose nk’uko Mose umugaragu w’Uwiteka yategetse. |
   | 13. | Ariko imidugudu yubatswe ku tununga nta n’umwe Abisirayeli batwitse, keretse i Hasori honyine ni ho Yosuwa yatwitse. |
   | 14. | N’iminyago yose y’iyo midugudu n’inka zose Abisirayeli babyijyanira ho iminyago, ariko umuntu wese bamwicisha inkota kugeza aho barimbukiye bose, ntibasigaza n’umwe ugihumeka. |
   | 15. | Nk’uko Uwiteka yategetse Mose umugaragu we ni ko Mose yategetse Yosuwa, Yosuwa na we abigenza atyo. Nta kintu na kimwe yaretse mu byo Uwiteka yategetse Mose byose. |
Yosuwa arangiza guhindūra igihugu cyose |
   | 16. | Uko ni ko Yosuwa yahindūye icyo gihugu cyose cy’imisozi miremire, n’icy’ikusi cyose n’icy’i Gosheni cyose, n’icy’ikibaya n’icya Araba n’igihugu cy’imisozi miremire cya Isirayeli n’icy’ikibaya cyaho, |
   | 17. | uhereye ku musozi Halaki ukazamuka ujya i Seyiri, kugeza i Bāligadi mu mubande w’i Lebanoni uri munsi y’umusozi wa Herumoni. N’abami bacyo bose arabafata arabasogota arabica. |
   | 18. | Yosuwa arwana n’abo bami bose igihe kirekire. |
   | 19. | Nta mudugudu wigeze gusezerana amahoro n’Abisirayeli, keretse Abahivi batuye i Gibeyoni, iyindi midugudu yose bayitsinze barwanye. |
   | 20. | Ibyo byaturutse ku Uwiteka kuko yanangiraga imitima yabo bakaza kurwana n’Abisirayeli, yagiraga ngo abarimbure pe batagirirwa imbabazi, ahubwo barimburwe nk’uko Uwiteka yategetse Mose. |
   | 21. | Icyo gihe Yosuwa araza amaramo Abānaki mu gihugu cy’imisozi miremire, n’ab’i Heburoni n’ab’i Debira, n’abo muri Anabu n’abo mu gihugu cyose cy’imisozi miremire ya Yuda, n’abo mu gihugu cy’imisozi miremire ya Isirayeli, Yosuwa arabarimbura rwose n’imidugudu yabo. |
   | 22. | Nta muntu n’umwe wo mu Bānaki wasigaye mu gihugu cy’Abisirayeli, keretse i Gaza n’i Gati na Ashidodi, ni ho hasigaye bamwe. |
   | 23. | Uko ni ko Yosuwa yahindūye igihugu cyose nk’uko Uwiteka yabwiye Mose. Maze Yosuwa akigabira Abisirayeli kuba gakondo yabo, akurikiranya imiryango yabo. Nuko igihugu gihabwa ihumure. |