Yosuwa agabanya iyindi miryango y’Abisirayeli |
   | 1. | Uko ni ko Abisirayeli bahindūye igihugu cy’i Kanāni kiba gakondo yabo, kandi Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n’abatware b’amazu yose y’imiryango y’Abisirayeli barakibagabanya. |
   | 2. | Imigabane irafindirwa nk’uko Uwiteka yari yarabitegekesheje Mose, iyo iba gakondo y’imiryango cyenda n’igice cy’umuryango, |
   | 3. | kuko Mose ari we wari watanze gakondo y’imiryango ibiri n’igice cy’umuryango hakurya ya Yorodani ariko Abalewi bo ntiyabahaye gakondo mu bandi. |
   | 4. | Kandi bene Yosefu bari imiryango ibiri, Manase na Efurayimu. Nta mugabane bari bahaye Abalewi mu gihugu, keretse imidugudu yo guturamo n’ibikingi byabo byo kuragiramo inka zabo, no gushyiramo ibintu byabo. |
   | 5. | Nk’uko Uwiteka yategetse Mose, ni ko Abisirayeli babigenje bagabana igihugu. |
Agabira Kalebu mwene Yefune i Heburoni |
   | 6. | Abayuda baherako basanga Yosuwa i Gilugali, Kalebu mwene Yefune Umukenazi aramubaza ati “Ntuzi icyo Uwiteka yatuvuzeho jyewe nawe, akabibwira Mose umuntu w’Imana turi i Kadeshi y’i Baruneya? |
   | 7. | Icyo gihe nari maze imyaka mirongo ine, twari tukiri i Kadeshi y’i Baruneya, Mose umugaragu w’Uwiteka antuma kujya gutata igihugu. Bukeye ngarutse muhamiriza ibyo nari nabonye n’umutima utabeshya. |
   | 8. | Ariko bene data twajyanye bahīsha imitima y’abantu ubwoba, jyeweho nomatanye n’Uwiteka Imana yanjye rwose. |
   | 9. | Maze uwo munsi Mose ararahira ati ‘Ni ukuri igihugu wakandagiyemo kizaba gakondo yawe n’iy’abana bawe iteka ryose, kuko womatanye n’Uwiteka Imana yanjye rwose.’ ” |
   | 10. | Nuko Kalebu arongera aravuga ati “Kandi dore Uwiteka yatumye mara iyi myaka mirongo ine n’itanu nk’uko yavuze, uhereye igihe Uwiteka yabibwiriye Mose, Abisirayeli bakizerera mu butayu. None dore uyu munsi nshyikije imyaka mirongo inani n’itanu. |
   | 11. | Ubu ndacyafite imbaraga nk’uko nari nzifite urya munsi Mose yanyoherejeho. Uko imbaraga zanjye zameraga ku rugamba, ntabara ngatabaruka, na n’ubu ni ko zikiri. |
   | 12. | None umpe umusozi Uwiteka yavuze urya munsi. Icyo gihe wumvaga ko Abānaki bari bahari, kandi ko hariho imidugudu minini igoswe n’inkike z’amabuye. None ahari aho Uwiteka azaba ari kumwe nanjye, mbirukane nk’uko Uwiteka yavuze.” |
   | 13. | Yosuwa aha Kalebu mwene Yefune umugisha, maze amuha umusozi witwa Heburoni ngo habe gakondo ye. |
   | 14. | Ni cyo cyatumye i Heburoni haba gakondo ya Kalebu mwene Yefune w’Umukenazi na bugingo n’ubu, kuko yomatanye n’Uwiteka Imana y’Abisirayeli rwose. |
   | 15. | Kandi i Heburoni kera hitwaga Kiriyataruba. Aruba uwo yari umuntu wo mu Bānaki ukomeye kuruta abandi. Nuko igihugu gihabwa ihumure. |