Umugabane w’Abefurayimu |
| 1. | Umugabane wa bene Yosefu waheraga i Yorodani hateganye n’i Yeriko, no ku mazi ya Yeriko iburasirazuba mu butayu Urugabano rwawo rukazamuka ruva i Yeriko, rukanyura mu gihugu cy’imisozi miremire rukagera i Beteli, |
| 2. | rugahera i Beteli rujya i Luzi, rukanyura mu rugabano rw’Abaruki rukagera Ataroti, |
| 3. | rukamanukana iburengerazuba ku rugabano rw’Abayafuleti kugeza mu rugabano rwa Betihoroni yo hepfo ari yo Gezeri, kandi iherezo ryawo ryari inyanja. |
| 4. | Nuko bene Yosefu, Abamanase n’Abefurayimu benda gakondo yabo. |
| 5. | Kandi urugabano rw’Abefurayimu nk’uko amazu yabo ari rwaje rutya: urugabano rwa gakondo yabo rw’iburasirazuba rwari Atarotadara ukageza i Betihoroni yo haruguru. |
| 6. | Urugabano rw’iburengerazuba rukagarukira i Mikimetati ikasikazi, maze rugakebereza iburasirazuba rukajya i Tanatishilo, rukanyura iburasirazuba bw’i Yanowa. |
| 7. | Kandi rukava i Yanowa rukamanukana Ataroti n’i Nāra rukagera i Yeriko, rukagarukira kuri Yorodani, |
| 8. | rukagera i Tapuwa rugakomeza iburasirazuba rukagera ku kagezi kitwa Kana, maze rukagarukira ku nyanja. Iyo ni yo gakondo y’Abefurayimu nk’uko amazu yabo ari, |
| 9. | hamwe n’imidugudu yarobanuriwe Abefurayimu hagati ya gakondo y’Abamanase, imidugudu yose n’ibirorero byayo. |
| 10. | Ariko ntibirukanayo Abanyakanāni babaga i Gezeri, ahubwo Abanyakanāni baturana n’Abefurayimu na bugingo n’ubu, bahinduka abaretwa babo. |