Yosuwa abihanangiriza kuzirukana amahanga asigaye |
| 1. | Hashize iminsi myinshi, Uwiteka amaze kuruhura Abisirayeli mu ntambara z’ababisha babo bose bari babakikije, kandi Yosuwa yari ashaje ageze mu za bukuru, |
| 2. | ahamagaza Abisirayeli bose n’abatware babo n’abakuru babo, n’abacamanza babo n’abatware b’ingabo arababwira ati “Ubu dore ndashaje ngeze mu za bukuru. |
| 3. | Namwe mwabonye ibyo Uwiteka yagiriye ayo mahanga yose ku bwanyu, kuko Uwiteka Imana yanyu ari we wabarwaniye. |
| 4. | None dore ayo mahanga asigaye muri iki gihugu hamwe n’amahanga yose narimbuye, nayabahesheje ubufindo ngo abe gakondo y’imiryango yanyu, uhereye kuri Yorodani ukageza ku Nyanja Nini y’iburengerazuba. |
| 5. | Kandi Uwiteka Imana yanyu izabakinagiza imbere yanyu, izabirukana buheriheri muhereko muhindūre igihugu cyabo nk’uko Uwiteka Imana yanyu yababwiye. |
| 6. | Nuko mube intwari cyane, mubone kwitondera no gusohoza ibyanditswe mu gitabo cy’amategeko ya Mose byose, kugira ngo mutazayateshuka muciye iburyo cyangwa ibumoso. |
| 7. | Ntimukifatanye n’aya mahanga asigaye muri mwe, ntimukavuge amazina y’imana zabo, ntimukarahire Imana zabo, ntimukazikorere, ntimukazipfukamire, |
| 8. | ahubwo muzajye mwomatana n’Uwiteka Imana yanyu nk’uko mwakoze kugeza ubu. |
| 9. | Muzi yuko Uwiteka yirukanye imbere yanyu amahanga manini akomeye, ariko mwebwe kugeza ubu nta wabahagaze imbere ngo abaneshe, |
| 10. | ahubwo umwe muri mwe azirukana abantu igihumbi kuko Uwiteka Imana yanyu izabarwanira nk’uko yababwiye. |
| 11. | Nuko mugire umwete cyane wo gukunda Uwiteka Imana yanyu. |
| 12. | Ariko nimusubira inyuma ho gato, mukifatanya n’aya mahanga asigaye muri mwe, mugashyingirana mukifatanya na bo, na bo bakifatanya namwe, |
| 13. | mumenye mudashidikanya yuko Uwiteka Imana yanyu itazongera kwirukana ayo mahanga buheriheri, ahubwo bazababera umutego n’ikigoyi, bazabamerera nk’inkoni zitimbura mu mbavu n’amahwa ahanda mu maso, kugeza ubwo muzarimburwa mugashira muri iki gihugu cyiza Uwiteka Imana yanyu yabahaye. |
| 14. | “Dore ubu ngiye kugenda nk’uko abandi bose bagenda, kandi muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze. |
| 15. | Nk’uko ibyiza byose Uwiteka Imana yanyu yababwiye byasohoye, ni ko Uwiteka azabasohozaho ibyago byose, kugeza aho azabarimburira mugashira muri iki gihugu cyiza Uwiteka Imana yanyu yabahaye. |
| 16. | Nimurenga isezerano ry’Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, mukajya gukoresha izindi mana mukazipfukamira, uburakari bw’Uwiteka buzabakongera murimburwe vuba, mushire muri iki gihugu cyiza yabahaye.” |