Batoranya abagabo bo gutora amabuye yo muri Yorodani |
| 1. | Ubwoko bwose bumaze kwambuka Yorodani, Uwiteka abwira Yosuwa ati |
| 2. | “Robanura muri aba bantu abagabo cumi na babiri, mu miryango yose havemo umwe umwe, |
| 3. | ubategeke uti ‘Nimutore amabuye cumi n’abiri muri Yorodani hagati aho abatambyi bari bashinze ibirenge, muyambukane muyashyire aho mugandika iri joro.’ ” |
| 4. | Yosuwa aherako ahamagaza abagabo cumi na babiri yarobanuye mu miryango y’Abisirayeli yose umwe umwe, |
| 5. | arababwira ati “Nimunyure imbere y’isanduku y’Uwiteka Imana yanyu muri Yorodani hagati, umuntu wese aterura ibuye arishyire ku rutugu nk’uko umubare w’imiryango y’Abisirayeli ungana, |
| 6. | kugira ngo bibe ikimenyetso muri mwe kera ubwo abana banyu bazabaza ba se bati ‘Aya mabuye ku bwanyu ni icyitegererezo ki?’ |
| 7. | Muzabasubize muti ‘Amazi ya Yorodani yatandukaniye imbere y’isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, igihe yambukaga Yorodani amazi yayo agatandukana, kandi ayo mabuye azaba icyitegererezo cyibutsa Abisirayeli iteka ryose ibyabayeho.’ ” |
| 8. | Nuko Abisirayeli bakora nk’uko Yosuwa yabategetse, batora amabuye cumi n’abiri muri Yorodani hagati nk’uko Uwiteka yategetse Yosuwa, bakurikije umubare w’imiryango y’Abisirayeli uko ungana, barayambukana bayageza aho bagiye kugandika bayaturaho. |
| 9. | Yosuwa na we ashinga amabuye cumi n’abiri muri Yorodani hagati, aho abatambyi bahetse isanduku y’isezerano bari bashinze ibirenge, ni ho akiri na bugingo n’ubu. |
Bambuka, amazi ya Yorodani asubirana |
| 10. | Nuko abatambyi bahetse isanduku bahagarara muri Yorodani hagati, kugeza igihe ibyo Uwiteka yategetse Yosuwa kubwira abantu byarangiriye nk’uko Mose yari yategetse Yosuwa byose. Nuko abantu barihuta barambuka. |
| 11. | Ariko abantu bose bamaze guhita, isanduku y’Uwiteka ihetswe n’abatambyi irambutswa, abantu babireba. |
| 12. | Abarubeni n’Abagadi n’igice cy’umuryango wa Manase, babanziriza Abisirayeli kwambuka bafite intwaro nk’uko Mose yari yarabategetse. |
| 13. | Ingabo nk’inzovu enye zifite intwaro zinyura imbere y’Uwiteka mu kibaya cy’i Yeriko, ziteguye kurwana. |
| 14. | Uwo munsi Uwiteka akuza Yosuwa mu maso y’Abisirayeli bose, baramwubaha nk’uko bubahaga Mose iminsi yose yamaze akiriho. |
| 15. | Uwiteka abwira Yosuwa ati |
| 16. | “Tegeka abatambyi bahetse isanduku y’isezerano bave muri Yorodani.” |
| 17. | Yosuwa ategeka abatambyi ati “Nimuzamuke muve muri Yorodani.” |
| 18. | Abatambyi bahetse isanduku y’isezerano ry’Uwiteka bavuye muri Yorodani bashinze ibirenge imusozi, amazi ya Yorodani aherako arasubirana, asandara hose arenga inkombe nk’uko yari asanzwe. |
| 19. | Abantu bazamuka bava muri Yorodani ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa mbere, bagandika i Gilugali mu rugabano rw’i Yeriko mu ruhande rw’iburasirazuba. |
| 20. | Ya mabuye cumi n’abiri bakuye muri Yorodani Yosuwa ayashinga i Gilugali. |
| 21. | Maze abwira Abisirayeli ati “Abana banyu ubwo bazabaza ba se mu gihe kizaza bati ‘Aya mabuye ni ay’iki?’ |
| 22. | Muzabigishe mubasobanurira muti ‘Abisirayeli bambutse Yorodani ikamye’, |
| 23. | kuko Uwiteka Imana yanyu yakamije amazi ya Yorodani imbere yanyu kugeza aho mwambukiye, nk’uko Uwiteka Imana yanyu yagize Inyanja Itukura ubwo yayikamirije imbere yacu kugeza aho twambukiye, |
| 24. | kugira ngo amahanga yose yo mu isi amenye ko Uwiteka agira amaboko akomeye, bajye batinya Uwiteka Imana yanyu iteka ryose.” |