Somera Bibiliya kuri Telefone
Yosuwa akebesha abantu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Nuko abami bose b’Abamori bari hakuno ya Yorodani mu ruhande rw’iburengerazuba, n’abami b’Abanyakanāni bari ku nyanja, bumvise uko Uwiteka yagabanirije amazi ya Yorodani imbere y’Abisirayeli kugeza aho bambukiye, imitima yabo ishya ubwoba, bacika intege ku bw’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Icyo gihe Uwiteka abwira Yosuwa ati “Wisaturire amabuye atyaye, mukebe Abisirayeli ubwa kabiri.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Yosuwa asatura amabuye atyaye, ayakebeshereza Abisirayeli ku musozi Araloti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Impamvu yatumye Yosuwa abakebesha ngiyi: abagabo bose bari baravuye muri Egiputa, bari baraguye mu nzira inyura mu butayu barimo ingabo zose, ni bo bari bavuye muri Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Abantu bose bari bavuyeyo bari barakebwe, ariko abo babyariye mu butayu bakiri mu nzira yaho ubwo bavaga muri Egiputa, bo bari batarakebwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
kuko Abisirayeli bazerereye imyaka mirongo ine mu butayu, kugeza igihe ingabo zose z’ubwoko bwabo zavuye mu Egiputa zashiriye, kuko batumviye Uwiteka. Uwiteka yari yarabarahiye ko atazemera ko bareba igihugu Uwiteka yasezeraniye ba sekuruza babo kukibaha, ari cyo gihugu cy’amata n’ubuki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Abana babo yabashubije mu cyimbo cyabo, ari bo Yosuwa yakebesheje kuko bari batarakebwa, impamvu ni uko batakebewe mu nzira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Nuko abantu bose bamaze gukebwa baguma aho bari bari mu mahema yabo kugeza aho bakiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Uwiteka abwira Yosuwa ati “None mbakuyeho igisuzuguriro Abanyegiputa babasuzuguraga.” Ni cyo gituma aho hantu hitwa Gilugali na bugingo n’ubu.
Baziririza ibya Pasika
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Nuko Abisirayeli babamba amahema i Gilugali, baziririza Pasika ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi nimugoroba, mu kibaya cy’i Yeriko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Bukeye bw’umunsi wa Pasika, uwo munsi nyine bawuryaho ibigugu by’ingano zo muri icyo gihugu, n’udutsima tutasembuwe n’ibigori bikaranze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Nuko bukeye bw’uwo munsi baririyeho ibigugu by’ingano zo muri icyo gihugu manu ntiyongera kuboneka. Abisirayeli ntibongera kubona manu ukundi, ahubwo uwo mwaka barya imyaka y’igihugu cy’i Kanāni.
Marayika abonekera Yosuwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Nuko Yosuwa yegereye i Yeriko yubura amaso abona umuntu uhagaze amwerekeye, afite inkota mu ntoki. Yosuwa aramwegera aramubaza ati “Mbese uri uwo mu bacu, cyangwa uwo mu babisha bacu?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Aramusubiza ati “Oya, ahubwo nje nonaha kubera ingabo z’Uwiteka umugaba.” Yosuwa yikubita hasi yubamye aramuramya, aramubaza ati “Mutware, jyewe umugaragu wawe untegetse iki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Nuko umugaba w’ingabo z’Uwiteka abwira Yosuwa ati “Kwetura inkweto mu birenge byawe kuko aho uhagaze aha ari ahera.” Yosuwa abigenza atyo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yosuwa igice cya: