Somera Bibiliya kuri Telefone
Abisirayeli batera kuri Ayi bakaneshwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Ariko Abisirayeli baracumura kuko benze ku byashinganywe: Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, ni we wari wenze ku byashinganywe, Uwiteka arakarira Abisirayeli uburakari bwaka nk’umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Nuko bavuye i Yeriko, Yosuwa atuma abantu kuri Ayi hafi y’i Betaveni iburasirazuba bw’i Beteli, arababwira ati “Nimugende mutate icyo gihugu.” Nuko abo bagabo bajya gutata kuri Ayi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Bagaruka aho Yosuwa ari baramubwira bati “Abantu bose ntibajyeyo, hagende nk’ibihumbi bibiri cyangwa bitatu, abe ari bo batera kuri Ayi. Ntiwirirwe uruhiriza abantu bose ubusa uboherezayo, kuko abaho ari bake.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Nuko abantu baragenda bari nk’ibihumbi bitatu, bagezeyo birukanwa n’abo kuri Ayi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Ariko abantu bo kuri Ayi babicamo abagabo nka mirongo itatu na batandatu, babavana imbere y’irembo ryabo babageza i Shebarimu babirukana ikijyepfo, nuko imitima y’abantu ishya ubwoba ihinduka nk’amazi.
Yosuwa arira, asobanuza Uwiteka impamvu zabyo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Nuko Yosuwa abyumvise ashishimura imyenda ye, agwa yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, ageza nimugoroba we n’abakuru b’Abisirayeli, bitera umukungugu mu mitwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Nuko Yosuwa aravuga ati “Ayi we, Nyagasani Mana! Ni iki cyatumye wambutsa aba bantu Yorodani, ukaba udushyize mu maboko y’Abamori ngo baturimbure? Erega iyaba twarigumiye hakurya ya Yorodani!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
None Mana ndacyavuze iki, ubwo Abisirayeli bahaye ibitugu ababisha babo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Abanyakanāni n’abo mu gihugu cyose nibabyumva bazatugota, bazimanganye amazina yacu mu isi. None se, izina ryawe rikuru uzarirengera ute?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Nuko Uwiteka abwira Yosuwa ati “Byuka. Ni iki gitumye ugwa wubamye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Abisirayeli baracumuye kuko baciye ku itegeko ryanjye nabategetse, bagatwara ku bintu byashinganywe, bakabyiba bakirengagiza, ndetse bakabishyira mu bintu byabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Icyo ni cyo cyatumye Abisirayeli batabasha guhagarara imbere y’ababisha babo bakabaha ibitugu, kuko bahindutse ibivume. Ndetse sinzongera kubana namwe ukundi, keretse murimbuye ikivume mukagikura muri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Byuka wejeshe abantu uti ‘Mwiyereze umunsi w’ejo kuko Uwiteka Imana y’Abisirayeli ivuze iti: Muri mwe hariho uwenze ku byashinganywe, Bisirayeli mwe? Ntimukibasha guhagarara imbere y’ababisha banyu, keretse mugaruye ibyari byashinganywe biri muri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Mu gitondo muzaterane uko imiryango yanyu iri, nuko umuryango Uwiteka azarobanura uzaterane uko amazu yawo ari, maze inzu Uwiteka azarobanura izaterane uko imbyaro zayo ziri, kandi urubyaro Uwiteka azarobanura ruzaterane hazajye haza umuntu umwe umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Nuko uzafatanwa ibyashinganywe azatwikanwe n’ibyo afite byose, kuko yishe isezerano ry’Uwiteka agakora ishyano mu Bisirayeli.’ ”
Akani afatwa, abyatura, bamwica
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Yosuwa azinduka mu gitondo kare, ahamagaza Abisirayeli n’imiryango yabo uko iri, umuryango wa Yuda uratoranywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Yigiza hafi amazu y’Abayuda afata inzu ya Zera, yigiza hafi inzu y’Abazera n’imbyaro zayo, afata Zabudi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Yigiza hafi urubyaro rwe umuntu umwe umwe, nuko Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, arafatwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Maze Yosuwa abwira Akani ati “Mwana wanjye, ndakwinginze wubahe Uwiteka Imana y’Abisirayeli, uyāturire, maze umbwire nonaha icyo wakoze, ntumpishe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Akani asubiza Yosuwa ati “Ni ukuri nacumuye ku Uwiteka Imana y’Abisirayeli, uko nabigenje ni uku:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
nabonye mu minyago umwambaro mwiza wa Shinari, na shekeli z’ifeza magana abiri, n’umuhimba w’izahabu w’igipimo cya shekeli mirongo itatu, ndabyifuza mperako ndabyenda mbihisha mu gitaka, biri mu ihema ryanjye hagati, n’ifeza iri munsi yabyo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Uwo mwanya Yosuwa yohereza intumwa, zigenda ziruka zihina mu ihema, zisanga bihishwe mu ihema rye n’ifeza iri munsi yabyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Nuko babikuramo babizanira Yosuwa n’Abisirayeli bose, babirambika imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Yosuwa n’Abisirayeli bose bafata Akani mwene Zera, benda ifeza n’umwambaro n’umuhimba w’izahabu, n’abana be, abahungu n’abakobwa, n’inka ze n’indogobe ze n’intama ze, n’ihema rye n’ibyo yari afite byose babijyana mu gikombe cyitwa Akori.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Bagezeyo Yosuwa aravuga ati “Ni iki cyatumye utugwa nabi? Nawe Uwiteka arakugwa nabi uyu munsi.” Abisirayeli bose bamutera amabuye, n’urubyaro rwe barutera amabuye maze barabatwika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Birangiye bamurundaho ikirundo kinini cy’amabuye, kiracyariho n’ubu. Nuko Uwiteka arīgarura, areka uburakari bwe bukaze. Nuko izina ry’icyo gikombe ni Akori na bugingo n’ubu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yosuwa igice cya: