Somera Bibiliya kuri Telefone
Yosuwa yigira inama yo gutera Ayi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntutinye kandi ntukuke umutima. Jyana ingabo zose uhaguruke utere kuri Ayi, umenye ko nshyize umwami waho n’abantu be n’umudugudu we n’igihugu cye mu maboko yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Uzagire Ayi n’umwami waho nk’uko wagize i Yeriko n’umwami waho, kandi iminyago yaho n’inka zaho uzabyitwarire bibe iminyago yanyu, nuko muzace igico inyuma y’umudugudu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Maze Yosuwa ahagurukana n’ingabo ze zose ngo batere kuri Ayi. Yosuwa aherako atoranya abantu inzovu eshatu b’intwari kandi b’imbaraga, abohereza nijoro
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
arabategeka ati “Mucire igico hafi y’umudugudu inyuma yawo, ntimujye kure yawo cyane, ahubwo mube mwiteguye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Nanjye n’abantu turi kumwe tuzegera umudugudu, nuko nibatuzira nk’ubwa mbere tuzaherako tubahunge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Na bo ntibazabura kudukurikira kuko tuzaba tubashutse, bave mu mudugudu wabo batugeze kure yawo bagire ngo turabahunze nk’ubwa mbere, natwe tuzakomeza guhunga imbere yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Namwe abari mu gico nimubona yuko bageze kure muzabyuke mutere uwo mudugudu, kuko Uwiteka Imana yanyu izaba iwubagabije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Nuko nimugera muri uwo mudugudu muzawutwike mukurikije ijambo ry’Uwiteka, ngiryo itegeko mbahaye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Nuko Yosuwa abohereza aho bari bucire igico, bicara hagati y’i Beteli na Ayi iburengerazuba bwa Ayi, ariko iryo joro Yosuwa arara mu bantu.
Batera Ayi bayirimbura, bica umwami waho
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Mu gitondo kare Yosuwa arazinduka ateranya abantu, azamukana n’abakuru b’Abisirayeli abarangaje imbere, bajya kuri Ayi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Ingabo zose zari kumwe na we zirazamuka zegera uwo mudugudu zigira aho ziwitegeye, zigandika aho ikasikazi yo kuri Ayi, hariho igikombe hagati yaho na Ayi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Maze yohereza abantu inzovu ibihumbi bitanu, abategeka ko bacira igico hagati y’i Beteli na Ayi, iburengerazuba bw’umudugudu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Uko ni ko baciye abantu mu nteko, ingabo zose zari ikasikazi y’umudugudu, kandi abaciye igico bari iburengerazuba bwaho. Iryo joro Yosuwa ajya muri icyo gikombe hagati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Nuko umwami wa Ayi abibonye, abo mu mudugudu bazinduka bihuta basanganira Abisirayeli, bose bajyana n’umwami wabo kubarwaniriza ahategetswe iruhande rw’ikibaya, ariko ntiyamenya ko hari abamuciriye igico inyuma y’umudugudu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Yosuwa n’Abisirayeli bose bihindura nk’abaneshejwe imbere yabo, bahungira mu nzira ijya mu butayu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Bateranya aba Ayi bose ngo bakurikire Yosuwa, nuko baramukurikira ariko barashukashukwa ngo bave mu mudugudu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Ntihagira umugabo usigara muri Ayi cyangwa i Beteli ataje kwirukana Abisirayeli, basiga umudugudu wuguruwe barabakurikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Uwiteka abwira Yosuwa ati “Tunga kuri Ayi icumu ryawe kuko ngiye kuyikugabiza.” Yosuwa atunga kuri Ayi icumu yari afite mu ntoki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Arambuye ukuboko kwe, abari mu gico babyuka aho bari bari, birukanka binjira mu mudugudu barawutsinda, bahita bawutwika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Aba Ayi bakebutse inyuma babona umwotsi w’umudugudu utumbagiye hejuru, bituma bananirwa guhunga babura epfo na ruguru, abari bahungiye mu butayu barabahindukirana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Yosuwa n’Abisirayeli bose babonye ko abari baciye igico batsinze umudugudu, kandi ko umwotsi wawo utumbagira, bagaruka bica aba Ayi umugenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Abari bateye umudugudu bawuvamo bakubira aba Ayi hagati, babaturuka hirya no hino barabica, ntihagira n’umwe ucika ku icumu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Umwami wa Ayi bamufata mpiri, bamuzanira Yosuwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Nuko Abisirayeli barangije kwicira aba Ayi ku misozi no mu butayu aho babakurikiye, bamaze kubicisha inkota bose kugeza aho bashiriye, Abisirayeli bose bagaruka kuri Ayi baharimbuza inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Nuko abantu ba Ayi bapfuye uwo munsi, abagabo n’abagore bari inzovu n’ibihumbi bibiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Yosuwa ntiyagarura ukuboko yatungishije icumu, kugeza ubwo yamaze kurimbura aba Ayi bose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
keretse inka n’iminyango by’uwo mudugudu, Abisirayeli babyijyanira ho iminyago nk’uko Uwiteka yasezeranije Yosuwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Nuko Yosuwa atwika Ayi, ayihindura ibirundo by’amatongo na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Umwami wa Ayi we amumanika ku giti kugeza nimugoroba, izuba rigiye kurenga Yosuwa ategeka abantu ngo bamanure intumbi ye bayijugunye imbere y’irembo ry’umudugudu, bayirundaho amabuye bayagira ikirundo kinini, kiracyariho na bugingo n’ubu.
Yosuwa yubaka igicaniro, yandika amategeko ku mabuye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Birangiye Yosuwa yubakira Uwiteka Imana y’Abisirayeli igicaniro cy’amabuye ku musozi witwa Ebali,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
nk’uko Mose umugaragu w’Uwiteka yategetse Abisirayeli, kandi uko byanditswe mu gitabo cy’amategeko ya Mose, igicaniro cy’amabuye mazima atigeze gukozwaho icyuma n’umuntu n’umwe, bagitambiraho Uwiteka ibitambo byoswa n’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Maze yandikira imbere y’Abisirayeli ku mabuye y’igicaniro amategeko ya Mose, nk’uko Mose yari yarayanditse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Abisirayeli bose n’abakuru babo n’abatware babo n’abacamanza babo, bahagarara hirya no hino y’isanduku imbere y’Abalewi b’abatambyi bahekaga isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, si imbyaro zabo gusa ahubwo n’abanyamahanga. Igice cyabo cyari gihagaze ahagana ku musozi Gerizimu, ikindi gice ahagana ku musozi Ebali, nk’uko Mose umugaragu w’Uwiteka yabategetse ubwa mbere gusabira Abisirayeli umugisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Hanyuma asoma amagambo y’amategeko yose, imigisha n’imivumo nk’uko byari byanditswe byose mu gitabo cy’amategeko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Nta jambo na rimwe mu yo Mose yategetse yose Yosuwa atasomeye imbere y’iteraniro rya Isirayeli, harimo abagore n’abana n’abanyamahanga bagendanaga na bo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yosuwa igice cya: