Somera Bibiliya kuri Telefone
Abagibeyoni bigira inama zo kwikiza barahanwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Nuko abami bose bo hakuno ya Yorodani, bo mu misozi no mu bibaya no mu mpande z’Inyanja Nini ahagana i Lebanoni, Abaheti n’Abamori n’Abanyakanāni, n’Abaferizi n’Abahivi n’Abayebusi babyumvise,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
bateranira hamwe bahuza inama yo kurwanya Yosuwa n’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Ariko Abagibeyoni bumvise ibyo Yosuwa yakoze i Yeriko no kuri Ayi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
bahimba ubwenge baragenda bīhindura intumwa, bajyana amasaho ashaje ku ndogobe zabo, n’imvumba za vino zishaje ziteye ibiremo zibaririye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
bambaye inkweto mu birenge zishaje ziteye indomo, n’imyenda ishaje y’ubushwambagara, kandi imitsima yose y’impamba yari yaragwengeye iguye uruhumbu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Barahaguruka basanga Yosuwa n’Abisirayeli mu ngando y’i Gilugali barababwira bati “Turaturuka mu gihugu cya kure, nuko mudusezeranye isezerano.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Nuko Abisirayeli basubiza Abahivi bati “Ahari muri abaturanyi bacu. None twabasha dute gusezerana namwe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Babwira Yosuwa bati “Turi abagaragu bawe.” Yosuwa arababaza ati “Muri bwoko ki? Muturuka he?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Baramusubiza bati “Twebwe abagaragu bawe turaturuka mu gihugu cya kure, twazanywe ino n’izina ry’Uwiteka Imana yawe, kuko twumvise kwamamara kwayo n’ibyo yakoze muri Egiputa byose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
n’ibyo yakoreye abami babiri b’Abamori bo hakurya ya Yorodani, Sihoni umwami w’i Heshiboni, na Ogi umwami w’i Bashani wari muri Ashitaroti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Nuko abakuru bacu n’abari mu gihugu cyacu bose baratubwira bati ‘Nimujyane impamba y’urugendo mujye kubasanganira mubabwire muti: Turi abagaragu banyu none mudusezeranye isezerano.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Kandi iyi mitsima yacu, twayihambiriye mu mazu y’iwacu igishyushye umunsi duhaguruka tukaza kubareba, none yaragwengeye iguye uruhumbu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
kandi n’izi mvumba twazujuje vino zikiri nshya none dore ziratobaguritse, imyambaro n’inkweto bidusaziyeho ku bw’urugendo rurerure cyane.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Abisirayeli bemezwa n’ibyokurya byabo batabishobanuje Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Nuko Yosuwa asezerana na bo isezerano ry’amahoro no kutazabica, n’abatware b’iteraniro barabarahira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Nuko iminsi itatu ishize bamaze gusezerana na bo, bumva ko ari abaturanyi babo kandi ko batuye hagati yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Abisirayeli baragenda bagera mu midugudu yabo ku munsi wa gatatu. Imidugudu yabo yari i Gibeyoni n’i Kefira, n’i Bēroti n’i Kiriyatiyeyarimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Abisirayeli ntibabica kuko abatware b’iteraniro bari barabarahiye Uwiteka Imana y’Abisirayeli, iteraniro ryose ryitotombera abatware.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Ariko abatware bose babwira iteraniro bati “Twabarahiye Uwiteka Imana y’Abisirayeli, ntitwabasha kubākura
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
ahubwo tubagire dutya: tubasige ari bazima kugira ngo uburakari butatubaho ku bwa ya ndahiro twabarahiye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Abatware barababwira bati “Nimubareke ari bazima, mubagire abashenyi n’abavomyi b’iteraniro ryose nk’uko twababwiye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Nuko Yosuwa arabahamagaza arababaza ati “Ni iki cyatumye muturyarya mukavuga yuko muri kure yacu cyane, kandi duturanye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Nuko rero muravumwe, ntabwo muzabura kuba abaretwa n’abashenyi n’abavomyi b’inzu y’Imana yanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Basubiza Yosuwa bati “Erega abagaragu bawe twabwiwe neza yuko Uwiteka Imana yawe, yategetse Mose umugaragu wayo kubaha igihugu cyose no kurimbura bene igihugu ngo bashire imbere yanyu. Ni cyo cyatumye tubatinya cyane ku bw’amagara yacu tugakora dutyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
None dore turi mu maboko yawe, icyo ushima ko ari cyiza kigutunganiye abe ari cyo udukorera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Nuko abagirira atyo, abakiza amaboko y’Abisirayeli ntibabica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Yosuwa abagira abashenyi n’abavomyi b’iteraniro n’ab’igicaniro cy’Uwiteka, aho azatoranya hose. Ni ko bagikora na bugingo n’ubu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yosuwa igice cya: