Yoweli avuga uko inzige zateye igihugu |
| 1. | Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yoweli mwene Petuweli. |
| 2. | Mwa basaza mwe, nimwumve ibi, kandi mutege amatwi abatuye mu gihugu mwese! Mbese hari ibimeze nk’ibi byabaye mu gihe cyanyu, cyangwa mu gihe cya ba so? |
| 3. | Mubitekerereze abana banyu, kandi abana banyu bazabitekerereze abana babo, na bo bazabitekerereze abuzukuruza. |
| 4. | Ibyashigajwe n’uburima byariwe n’inzige, kandi ibyashigajwe n’inzige byariwe na kagungu, n’ibyashigajwe na kagungu byariwe n’ubuzikira. |
| 5. | Nimukanguke mwa basinzi mwe murire, namwe banywi b’inzoga mucure umuborogo, muririre vino iryoshye kuko muyiciweho mu kanwa kanyu. |
| 6. | Kuko ubwoko bukomeye kandi butabarika buteye igihugu cyanjye, amenyo yabwo ni nk’imikaka y’intare, kandi bufite ibijigo nk’iby’intare y’impfizi. |
| 7. | Bwononnye uruzabibu rwanjye n’umutini wanjye bwarawushishuye, burawukokora rwose burawutema, amashami yawo ahinduka umweru. |
| 8. | Boroga nk’umwari wambaye ikigunira, kuko yapfushije umugabo w’ubugeni bwe. |
| 9. | Ituro ry’ifu n’ituro ry’ibyokunywa byaciwe mu nzu y’Uwiteka, abatambyi bakorera Uwiteka baraboroga. |
| 10. | Imirima yononwe igihugu kirirabuye, kuko imyaka yangijwe na vino y’umuhama yakamye, kandi amavuta ya elayo yabuze. |
| 11. | Nimumwarwe mwa bahinzi mwe, namwe abahingira inzabibu nimuboroge, muririre ingano na sayiri kuko imyaka yo mu mirima irumbye. |
| 12. | Uruzabibu rwumye kandi umutini warabye, umukomamanga n’imikindo na yo, n’ibiti by’amapera ndetse n’ibiti byose byo mu mirima byumye, kandi umunezero ushira mu bantu. |
| 13. | Mwa batambyi mwe, mwambare ibigunira murire, namwe abakora ku gicaniro muboroge. Nimuze mukeshe ijoro mwambaye ibigunira, mwa bakorera Imana yanjye mwe, kuko ituro ry’ifu n’ituro ry’ibyokunywa byaciwe mu nzu y’Imana yanyu. |
| 14. | Mutegeke kwiyiriza ubusa, muhamagare iteraniro ryera, muteranye abakuru n’abatuye mu gihugu bose baze ku rusengero rw’Uwiteka Imana yanyu, mutakire Uwiteka. |
| 15. | Tubonye ishyano, kuko umunsi w’Uwiteka ugeze hafi, uzaza ari uwo kurimbura kuvuye ku Ishoborabyose! |
| 16. | Mbese ibyokurya ntibyaduciriwe imbere tubireba, umunezero no kwishima bigashira mu nzu y’Imana yacu? |
| 17. | Imbuto zumiye mu mayogi, ibigega birimo ubusa, ibigonyi byarasenyutse kuko imyaka yumye. |
| 18. | Yemwe, nimwumve uko amatungo aboroga! Amashyo y’inka yanāniwe kuko yabuze ubwatsi, imikumbi y’intama yanyukiwe. |
| 19. | Ayii we, Uwiteka! Ni wowe ntakira kuko umuriro watsembyeho ibyanya byo mu butayu, kandi ibirimi by’umuriro byatwitse ibiti byose byo ku misozi. |
| 20. | Ndetse inyamaswa zo mu ishyamba na zo zirakwifuza kuko imigezi y’amazi yakamye, kandi umuriro watsembyeho ibyanya byo mu butayu. |