   | 1. | Zaburi ya Dawidi. Ndaririmba imbabazi no guca imanza zitabera, Uwiteka ni wowe ngiye kuririmbira ishimwe. |
   | 2. | Nzitondera kugendera mu nzira itunganye, Uzaza aho ndi ryari? Nzajya ngendana mu nzu yanjye umutima utunganye, |
   | 3. | Sinzagira ikintu kidakwiriye nshyira imbere yanjye. Nanga imirimo y’abiyobagiza, Ntizomekana nanjye. |
   | 4. | Umutima ugoramye uzamvaho, Sinzamenya ikibi. |
   | 5. | Ubeshyera mugenzi we rwihereranwa nzamurimbura, Ugamika akagira umutima wibona sinzamwihanganira. |
   | 6. | Amaso yanjye azaba ku banyamurava bo mu gihugu kugira ngo tubane, Ugendera mu nzira itunganye ni we uzankorera. |
   | 7. | Uriganya ntazaba mu nzu yanjye, Ubeshya ntazakomerezwa imbere yanjye. |
   | 8. | Uko bukeye nzica abanyabyaha bo mu gihugu bose, Kugira ngo ndimbure inkozi z’ibibi zose, Nzimare mu rurembo rw’Uwiteka. |