| 1. | Gusenga k’umunyamubabaro iyo umutima we uguye isari, agasuka amaganya ye imbere y’Uwiteka. |
| 2. | Uwiteka, umva gusenga kwanjye, Gutaka kwanjye kukugereho. |
| 3. | Ntumpishe mu maso hawe ku munsi w’umubabaro wanjye, Untegere ugutwi ku munsi ntakiramo, Unsubize vuba. |
| 4. | Kuko iminsi yanjye ishirira mu mwotsi, Amagufwa yanjye yaka nk’urumuri. |
| 5. | Umutima wanjye umeze nk’ubwatsi bukubiswe urumye, Kuko nibagirwa kurya umutsima wanjye. |
| 6. | Ijwi ryo kuniha kwanjye, Ritumye amagufwa yanjye yumatana n’inyama yanjye. |
| 7. | Meze nk’uruyongoyongo rwo mu butayu, Mpindutse nk’igihunyira cyo mu misaka. |
| 8. | Mba maso, Mpindutse nk’igishwi kiri ku ipfundo ry’inzu cyonyine. |
| 9. | Abanzi banjye barantuka umunsi ukira, Abashajijwe no kundakarira bangize intukano. |
| 10. | Kuko ndya ivu nk’umutsima, Mvanga ibyo nywa n’amarira, |
| 11. | Ku bw’uburakari bwawe n’umujinya wawe, Kuko wanteruye ukanta. |
| 12. | Iminsi yanjye ihwanye n’igicucu kirehutse, Kandi numye nk’ubwatsi. |
| 13. | Ariko wowe Uwiteka, uzicara ku ntebe y’ubwami iteka, Urwibutso rwawe ruzahoraho ibihe byose. |
| 14. | Uzahaguruka ubabarire i Siyoni, Kuko igihe cyo kuhababarira gisohoye, Ni koko igihe cyategetswe kirasohoye. |
| 15. | Kuko abagaragu bawe bishimira amabuye yaho, Bababarira umukungugu waho. |
| 16. | Bizatuma amahanga yubaha izina ry’Uwiteka, N’abami bo mu isi bose bakubaha icyubahiro cyawe, |
| 17. | Kuko Uwiteka azaba asannye i Siyoni, Kandi abonekanye icyubahiro cy’ubwiza bwe, |
| 18. | Yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero, Adasuzuguye gusenga kwabo. |
| 19. | Ibyo bizandikirwa ab’igihe kizaza, Ubwoko buzaremwa buzashima Uwiteka. |
| 20. | Kuko azaba arebye hasi, ari hejuru ahera he, Uwiteka arebeye isi mu ijuru, |
| 21. | Kugira ngo yumve kuniha kw’imbohe, Abohore abategekewe gupfa, |
| 22. | Ngo abantu bogereze izina ry’Uwiteka i Siyoni, N’ishimwe rye i Yerusalemu, |
| 23. | Ubwo amahanga n’ibihugu by’abami, Bizateranira gukorera Uwiteka. |
| 24. | Yacishirije bugufi imbaraga zanjye mu nzira, Yagabanije iminsi yanjye. |
| 25. | Ndavuga nti “Mana yanjye, Ntunkureho ngicagashije iminsi yanjye, Imyaka yawe ihoraho ibihe byose. |
| 26. | Mbere na mbere washyizeho urufatiro rw’isi, N’ijuru ni umurimo w’intoki zawe. |
| 27. | Ibyo bizashira ariko wowe ho uzahoraho, Ibyo byose bizasaza nk’umwenda, Uzabihindura nk’uko imyambaro ikuranwa, Bibe bihindutse ukundi. |
| 28. | Ariko wowe ho uri uko wahoze, Imyaka y’ubugingo bwawe ntizashira. |
| 29. | Abana b’abagaragu bawe bazahora mu gihugu, Urubyaro rwabo ruzakomerezwa imbere yawe.” |