Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Mutima wanjye, himbaza Uwiteka, Uwiteka Mana yanjye urakomeye cyane, Wambaye icyubahiro no gukomera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Wambara umucyo nk’umwenda, Usanzura ijuru nk’umwenda ukinze mu ihema.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Ashinga inkingi z’insenge ze ku mazi, Ibicu abigira igare rye, Agendera ku mababa y’umuyaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Agira abamarayika be imiyaga, Abagaragu be abagira umuriro waka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Yashyiriyeho imfatiro z’isi, Kugira ngo itanyeganyega iteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Wayambitse inyanja nk’umwenda, Amazi atwikīra imisozi miremire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Ahungishwa no guhana kwawe, Yirukishwa no guhinda kw’inkuba yawe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
(Imisozi ishyirwa hejuru, ibikombe birīka), Agera ahantu wayategekeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Wayategekeye ingabano atabasha kurenga, Kugira ngo atagaruka akarengera isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Yohereza amasōko mu bikombe, Imigezi itemba hagati y’imisozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Inyobwa n’inyamaswa zose zo mu ishyamba, Imparage na zo zishira inyota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Inyoni n’ibisiga byo mu kirere biba kuri iyo migezi, Bijwigirira mu mashami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Ivubira imisozi imvura ivuye ku nsenge ze, Ubutaka buhazwa n’imbuto z’imirimo yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Amereza inka ubwatsi, Ameza imboga zo kugaburira abantu, Kugira ngo abakurire umutsima mu butaka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Na vino yishimisha imitima y’abantu, Ngo aboneranishe mu maso habo amavuta, Kandi ngo umutsima uhe imitima y’abantu gukomera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Ibiti by’Uwiteka birahaga, Imyerezi y’i Lebanoni yateye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Iyo inyoni n’ibisiga byarikaho ibyari, Inzoyo ifite inzu yayo ku miberoshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Imisozi miremire ni iy’ihene zo mu ishyamba, Ibitare ni ubuhungiro bw’inkwavu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Yashyiriyeho ukwezi kumenyekanisha ibihe, Izuba rizi igihe rirengera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Uzana umwijima rikaba ijoro, Ni bwo inyamaswa zo mu ishyamba zose zisohoka zomboka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Imigunzu y’intare yivugira umuhīgo wayo, Ku Mana ni ho ishakira ibyokurya byayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Izuba ryarasa zikagenda, Zikaryama mu masenga yazo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Abantu bagasohoka bakajya ku mirimo yabo, No ku muruho wabo bakageza nimugoroba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy’uburyo bwinshi! Yose wayikoresheje ubwenge, Isi yuzuye ubutunzi bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Dore iriya nyanja nini ngari, Irimo ibigenda bitabarika, Inyamaswa ntoya n’inini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Ni ho inkuge zigenda, Ni ho Lewiyatani iri waremeye kuyikiniramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Ibyo byose bigutegerereza, Kugira ngo ubigaburire ibyokurya byabyo igihe cyabyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Biyora ibyo ubihaye, Upfumbatura igipfunsi cyawe bigahaga ibyiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Uhisha mu maso hawe bigahinda imishyitsi, Ubikuramo umwuka bigapfa, Bigasubira mu mukungugu wabyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Wohereza umwuka wawe bikaremwa, Ubutaka ubusubizaho ubugingo bushya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Icyubahiro cy’Uwiteka gihoreho iteka, Uwiteka yishimira imirimo ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Ni we ureba isi igahinda umushyitsi, Akora ku misozi igacumba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Nzajya ndirimbira Uwiteka nkiriho, Nzajya ndirimbira Imana yanjye ishimwe ngifite ubugingo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Ibyo nibwiye biyinezeze, Nanjye nzajya nishimira Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Abanyabyaha barimbuke bashire mu isi, Ababi be kubaho ukundi. Mutima wanjye, himbaza Uwiteka. Haleluya.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: