IGICE CYA GATANU (Zaburi 107--150) |
| 1. | Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, 106.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11 Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. |
| 2. | Abacunguwe n’Uwiteka bavuge batyo, Abo yacunguye akabakura mu kuboko k’umwanzi, |
| 3. | Akabatarurukanya abakura mu bihugu, Aho izuba rirasira n’aho rirengera, Ikasikazi no ku nyanja. |
| 4. | Bazerereye mu butayu mu nzira itagira abantu, Ntibabona umudugudu wo kubamo. |
| 5. | Bicwa n’inzara n’inyota, Imitima yabo igwa isari. |
| 6. | Maze batakira Uwiteka bari mu byago, Abakiza imibabaro yabo. |
| 7. | Abashorerera mu nzira igororotse, Kugira ngo bagere mu mudugudu wo kubamo. |
| 8. | Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, N’imirimo itangaza yakoreye abantu. |
| 9. | Kuko yahagije umutima wifuza, N’umutima ushonje yawujuje ibyiza. |
| 10. | Abandi bicaraga mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, Baboheshejwe umubabaro n’ibyuma, |
| 11. | Kuko bagomeye amagambo y’Imana, Bagasuzugura imigambi y’Isumbabyose. |
| 12. | Ni cyo cyatumye icishisha bugufi imitima yabo umuruho, Bakagwa ntibagire ubatabara. |
| 13. | Maze batakira Uwiteka bari mu makuba, Abakiza imibabaro yabo. |
| 14. | Abakura mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, Aca iminyururu yabo. |
| 15. | Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, N’imirimo itangaza yakoreye abantu. |
| 16. | Kuko yamennye inzugi z’imiringa, Akavuna ibihindizo by’ibyuma. |
| 17. | Ibirimarima bibabarizwa ibicumuro byabyo, No gukiranirwa kwabyo. |
| 18. | Imitima yabo ihurwa ibyokurya iyo biva bikajya, Bakegera amarembo y’urupfu. |
| 19. | Maze bagatakira Uwiteka bari mu byago, Akabakiza imibabaro yabo. |
| 20. | Akohereza ijambo rye akabakiza indwara, Akabakiza kwinjira mu mva zabo. |
| 21. | Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, N’imirimo itangaza yakoreye abantu. |
| 22. | Batamba ibitambo by’ishimwe, Bogeresha imirimo ye indirimbo z’ibyishimo. |
| 23. | Abamanuka bajya mu nyanja bakagenda mu nkuge, Bagatundira mu mazi y’isanzure, |
| 24. | Barebeye imirimo y’Uwiteka n’ibitangaza bye imuhengeri. |
| 25. | Kuko yategetse agahuhisha umuyaga w’ishuheri, Ushyira hejuru umuraba waho. |
| 26. | Barazamukaga bakajya mu ijuru, Bagasubira bakamanuka bakajya ikuzimu, Imitima yabo ikayagishwa n’umubabaro. |
| 27. | Bakazunga muzunga, Bakadandabirana nk’umusinzi, Ubwenge bwabo bwose bukazinduka. |
| 28. | Maze batakira Uwiteka bari mu byago, Abakiza imibabaro yabo. |
| 29. | Aturisha uwo muyaga w’ishuheri, Umuraba uratuza. |
| 30. | Maze bīshimishwa n’uko utuje, Kandi abajyana mu mwaro bashakaga. |
| 31. | Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, N’imirimo itangaza yakoreye abantu. |
| 32. | Bamwogereze mu iteraniro ry’abantu, Bamushimire aho abakuru bicaranye. |
| 33. | Ahindura imigezi ubutayu, N’amasōko ayahindura inkamīra, |
| 34. | Igihugu cyera agihindura ubutaka bw’umunyu, Ku bw’ibyaha by’abahatuye. |
| 35. | Kandi ahindura ubutayu ikidendezi, No mu mburamazi ahahindura amasōko. |
| 36. | Aho ni ho aturiza abashonje, Kugira ngo batunganye umudugudu wo kubamo, |
| 37. | Babibe imirima batere imizabibu, Bibonere imbuto z’umwero. |
| 38. | Akabaha umugisha bakagwira cyane, Ntakundire inka zabo ko zigabanuka. |
| 39. | Kandi iyo bagabanutse, Bagacishwa bugufi n’agahato n’ibyago n’umubabaro, |
| 40. | Asuka igisuzuguriro ku bakomeye, Akabazerereza mu kidaturwa kitagira inzira, |
| 41. | Agashyira hejuru umukene amukuye mu makuba, Akamugwiriza imiryango nk’umukumbi. |
| 42. | Abakiranutsi barabireba bakishima, Ubugoryi bwose bukiziba akanwa. |
| 43. | Umunyabwenge wese azitegereza ibyo, Kandi bazita ku mbabazi z’Uwiteka. |