| 1. | Iyi ndirimbo ni Zaburi ya Dawidi. |
| 2. | Mana, umutima wanjye urakomeye, Ndaririmba, ni koko ndaririmbisha ishimwe ubwiza bwanjye. |
| 3. | Nebelu n’inanga nimukanguke, Nanjye ubwanjye nzakanguka mbere y’umuseke. |
| 4. | Uwiteka, nzagushimira mu moko, Nzakuririmbira ishimwe mu mahanga. |
| 5. | Kuko imbabazi zawe ari ndende zisumba ijuru, Umurava wawe ugera mu bicu. |
| 6. | Mana, wishyire hejuru y’ijuru, Icyubahiro cyawe kibe hejuru y’isi yose. |
| 7. | Ukirishe ukuboko kwawe kw’iburyo unsubize, Kugira ngo abo ukunda bakizwe. |
| 8. | Imana yarahiye kwera kwayo iti “Nzishima, Nzagabanya Shekemu, Kandi nzagabanisha urugero igikombe cy’i Sukoti. |
| 9. | Galeyadi ni ahanjye, Umuryango wa Manase ni uwanjye, Uwa Efurayimu ni wo ukingira umutwe wanjye, Uwa Yuda ni wo nkoni yanjye y’ubwami. |
| 10. | Abamowabu ni bo gikarabiro cyanjye, Abedomu nzabakubita inkweto mu mutwe, Abafilisitiya nzabishima hejuru mvuza impundu.” |
| 11. | Ni nde uzanyinjiza mu mudugudu ufite igihome gikomeye? Ni nde uzangeza muri Edomu? |
| 12. | Si wowe Mana wadutaye, uzangezayo? Si wowe Mana utajyanaga n’ingabo zacu, uzangezayo? |
| 13. | Udutabare umubisha, Kuko gutabara kw’abantu kutagira umumaro. |
| 14. | Imana izadukoresha iby’ubutwari, Kuko ari yo izaribata ababisha bacu. |