   | 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Mana njya mpimbaza ntuceceke, |
   | 2. | Kuko banyasamiye akanwa k’umunyabyaha, Akanwa k’uburiganya, Bambwirishije ururimi rw’ibinyoma. |
   | 3. | Bangotesheje amagambo y’urwango, Bandwanije nta mpamvu. |
   | 4. | Urukundo rwanjye barwituye kuba abanzi bandwanya, Ariko jyeweho nitangira gusenga. |
   | 5. | Ku neza nabagiriye banyituye inabi, Ku rukundo banyituye urwango. |
   | 6. | Umutwarishe umunyabyaha, Umurezi ahagarare iburyo bwe. |
   | 7. | Nacirwa urubanza asohoke rumutsinze, Gusenga kwe guhwanywe n’icyaha. |
   | 8. | Iminsi yo kubaho kwe ibe mike, Ubutware bwe busubiremo undi. |
   | 9. | Abana be babe impfubyi, Umugore we abe umupfakazi. |
   | 10. | Abana be babe inzererezi basabirize, Bashakire ibyokurya kure y’umusaka wabo. |
   | 11. | Umwishyuza atege ikigoyi ibyo afite byose, Abanyamahanga banyage ibyo yaruhiye. |
   | 12. | Ntihazagire ukomeza kumugirira neza, Ntihazagire ubabarira impfubyi ze. |
   | 13. | Urubyaro rwe ruzarimburwe, Mu gihe cy’abuzukuru be izina ryabo rizasibanganywe. |
   | 14. | Gukiranirwa kwa ba sekuruza kwibukwe n’Uwiteka, Ibyaha bya nyina bye gusibanganywa. |
   | 15. | Bibe imbere y’Uwiteka ubudasiba, Kugira ngo arimbure kwibukwa kwabo agukure mu isi. |
   | 16. | Kuko wa wundi atibukaga kubabarira, Ahubwo yagenzaga umunyamubabaro n’umukene, N’ufite umutima umenetse ngo abice. |
   | 17. | Yakundaga kuvuma, kuvuma kwe kumugeraho, Kandi ntiyishimiraga kwifuriza abantu umugisha, Umugisha ukamuba kure. |
   | 18. | Kandi yambaraga kuvuma nk’umwenda we, Kwinjira mu nda ye nk’amazi, Kwinjira mu magufwa ye nk’amavuta. |
   | 19. | Kumuhindukire nk’umwenda yambara, N’umushumi ajya akenyeza. |
   | 20. | Ibyo abe ari byo bihembo by’abanzi banjye bituruka ku Uwiteka, N’iby’abavuga nabi ubugingo bwanjye. |
   | 21. | Ariko Uwiteka Mwami, Ku bw’izina ryawe unkorere ibyiza, Unkirize kuko imbabazi zawe ari nziza. |
   | 22. | Kuko ndi umunyamubabaro n’umukene, Kandi umutima wanjye ukomerekeye muri jye. |
   | 23. | Ngiye nk’igicucu kirehutse, Ntūmūwe nk’uruzige. |
   | 24. | Amavi yanjye aciwe urutebwe no kutarya, Umubiri wanjye unanuwe no kubura ibinure. |
   | 25. | Kandi mpindukiye ba bandi igitutsi, Uko bambonye bazunguza imitwe. |
   | 26. | Uwiteka Mana yanjye, untabare, Unkize nk’uko imbabazi zawe ziri, |
   | 27. | Kugira ngo bamenye yuko ibyo ari ukuboko kwawe, Ko ari wowe Uwiteka wabikoze. |
   | 28. | Bavume ariko wowe ho umpe umugisha, Nibahagaruka bazakorwa n’isoni, Ariko umugaragu wawe nzishima. |
   | 29. | Abanzi banjye bambikwe igisuzugiriro, Bambare isoni zabo nk’umwitero. |
   | 30. | Ndashimisha Uwiteka cyane akanwa kanjye, Nzamushimira mu iteraniro. |
   | 31. | Kuko azahagararira iburyo bw’umukene, Kumukiza abacira ho iteka ubugingo bwe. |