   | 1. | Zaburi ya Dawidi. 15.25; Ef 1.20-22; Kolo 3.1; Heb 1.13; 8.1; 10.12-13 Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati “Icara iburyo bwanjye, Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.” |
   | 2. | Uwiteka ari i Siyoni Azasingiriza kure inkoni y’ubutware bwawe, Tegeka hagati y’abanzi bawe. |
   | 3. | Abantu bawe bitanga babikunze, Ku munsi ugaba ingabo zawe, Abasore bawe baza aho uri nk’ikime, Bambaye umurimbo wera, bavuye mu nda y’umuseso. |
   | 4. | Uwiteka ararahiye ntazivuguruza ati “Uri umutambyi iteka ryose, Mu buryo bwa Melikisedeki.” |
   | 5. | Umwami Imana ihagaze iburyo bwawe, Izamenagura abami ku munsi w’umujinya wayo. |
   | 6. | Izacira imanza mu mahanga, Izuzuza ahantu intumbi, Izamenagurira imitwe mu gihugu kinini cyose. |
   | 7. | Umwami azanywera ku mugezi wo mu nzira, Ni cyo gituma azashyira umutwe we hejuru. |