   | 1. | Haleluya. Nzashimisha Uwiteka umutima wanjye wose, Mu rukiko rw’abatunganye no mu iteraniro ryabo. |
   | 2. | Imirimo Uwiteka yakoze irakomeye, Irondorwa n’abayishimira bose. |
   | 3. | Umurimo akora ni icyubahiro n’ubwiza, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose. |
   | 4. | Yahaye imirimo ye itangaza urwibutso, Uwiteka ni umunyambabazi n’umunyebambe. |
   | 5. | Yagaburiye abamwubaha, Azajya yibuka isezerano rye. |
   | 6. | Yeretse ubwoko bwe imirimo ye uburyo ikomeye, Ubwo yabahaga umwandu w’abanyamahanga. |
   | 7. | Imirimo y’intoki ze ni umurava no kutabera, Amategeko ye yose arahamye. |
   | 8. | Yakomerejwe guhama iteka ryose, Yategekeshejwe umurava no gutunganya. |
   | 9. | Yoherereje ubwoko bwe gucungurwa, Yategetse isezerano rye kuba iry’iteka, Izina rye ni iryera n’iryo kubahwa. |
   | 10. | Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge, Abakora ibyo bafite ubwenge nyakuri, Ishimwe rye rihoraho iteka ryose. |