   | 1. | Haleluya. Mwa bagaragu b’Uwiteka mwe, nimushime, Nimushime izina ry’Uwiteka. |
   | 2. | Izina ry’Uwiteka rihimbazwe, Uhereye none ukageza iteka ryose. |
   | 3. | Uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera, Izina ry’Uwiteka rikwiriye gushimwa. |
   | 4. | Uwiteka ari hejuru y’amahanga yose, Icyubahiro cye gisumba ijuru. |
   | 5. | Ni nde uhwanye n’Uwiteka Imana yacu, Ufite intebe ye hejuru cyane, |
   | 6. | Akicishiriza bugufi kureba, Ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi? |
   | 7. | Akura uworoheje mu mukungugu, Ashyira hejuru umukene amukuye mu icukiro, |
   | 8. | Kugira ngo amwicaranye n’abakomeye, Abakomeye bo mu bwoko bwe. |
   | 9. | Uwari ingumba mu nzu ye, Amuha kuyibamo yishimye, Ari nyina w’abahungu. Haleluya. |