   | 1. | Ntabe ari twe Uwiteka, ntabe ari twe, Ahubwo izina ryawe abe ari ryo uha icyubahiro, Ku bw’imbabazi zawe n’umurava wawe. |
   | 2. | Kuki abanyamahanga babaza bati “Imana yabo iri he?” |
   | 3. | Ariko Imana yacu iri mu ijuru, Yakoze ibyo yashatse byose. |
   | 4. | Ibishushanyo ba bandi basenga ni ifeza n’izahabu, Umurimo w’intoki z’abantu. |
   | 5. | Bifite akanwa ntibivuga, Bifite amaso ntibirora, |
   | 6. | Bifite amatwi ntibyumva, Bifite amazuru ntibinukirwa, |
   | 7. | Bifite intoki ntibikorakora, Bifite ibirenge ntibigenda, Kandi ntibivugisha imihogo yabyo. |
   | 8. | Ababirema bazahwana na byo, N’ubyiringira wese. |
   | 9. | Wa bwoko bw’Abisirayeli we, wiringire Uwiteka, Ni we mutabazi wabo n’ingabo ibakingira. |
   | 10. | Wa nzu y’aba Aroni we, mwiringire Uwiteka, Ni we mutabazi wabo n’ingabo ibakingira. |
   | 11. | Mwa bubaha Uwiteka mwe, mwiringire Uwiteka, Ni we mutabazi wabo n’ingabo ibakingira. |
   | 12. | Uwiteka aratwibutse azaduha umugisha, Azaha umugisha inzu y’Abisirayeli, Azaha umugisha inzu y’aba Aroni. |
   | 13. | Azaha umugisha abubaha Uwiteka, Aboroheje n’abakomeye. |
   | 14. | Uwiteka abagwize, Abagwizanye n’abana banyu. |
   | 15. | Muhawe umugisha n’Uwiteka, Waremye ijuru n’isi. |
   | 16. | Ijuru ni iry’Uwiteka, Ariko isi yayihaye abantu. |
   | 17. | Abapfuye ntibashima Uwiteka, Cyangwa abamanuka bajya ahacecekerwa. |
   | 18. | Ariko twebweho tuzajya duhimbaza Uwiteka. Uhereye none ukageza iteka ryose. Haleluya. |