   | 1. | Nkundira Uwiteka, Kuko yumvise ijwi ryanjye no kwinginga kwanjye. |
   | 2. | Kuko yantegeye ugutwi, Ni cyo gituma nzajya mwambaza nkiriho. |
   | 3. | Ingoyi z’urupfu zantaye hagati, Uburibwe bw’ikuzimu bwaramfashe, Ngira ibyago n’umubabaro. |
   | 4. | Maze nambaza izina ry’Uwiteka nti “Uwiteka, ndakwinginze kiza ubugingo bwanjye.” |
   | 5. | Uwiteka ni umunyambabazi kandi ni umukiranutsi, Ni koko Imana yacu igira ibambe. |
   | 6. | Uwiteka arinda abaswa, Nacishijwe bugufi arankiza. |
   | 7. | Mutima wanjye, subira mu buruhukiro bwawe, Kuko Uwiteka yakugiriye neza. |
   | 8. | Kuko wakijije ubugingo bwanjye urupfu, Amaso yanjye ukayakiza amarira, N’ibirenge byanjye ukabikiza kugwa. |
   | 9. | Nzagendera mu maso y’Uwiteka, Mu isi y’ababaho. |
   | 10. | Nari nizeye ubwo navugaga nti “Narababajwe cyane.” |
   | 11. | Nkavugana ubwira nti “Abantu bose ni abanyabinyoma.” |
   | 12. | Ibyiza Uwiteka yangiriye byose, Ndabimwitura iki? |
   | 13. | Nzakīra igikombe cy’agakiza, Nambaze izina ry’Uwiteka. |
   | 14. | Nzahigura Uwiteka umuhigo wanjye, Ni koko nzawumuhigurira mu maso y’ubwoko bwe bwose. |
   | 15. | Urupfu rw’abakunzi be, Ni urw’igiciro cyinshi mu maso y’Uwiteka. |
   | 16. | Uwiteka, ni ukuri ndi umugaragu wawe, Ndi umugaragu wawe, Umwana w’umuja wawe wambohoye ingoyi. |
   | 17. | Nzagutambira igitambo cy’ishimwe, Nambaze izina ry’Uwiteka. |
   | 18. | Nzahigura Uwiteka umuhigo wanjye, Ni koko nzawuhigurira mu maso y’ubwoko bwe bwose, |
   | 19. | Mu bikari by’inzu y’Uwiteka, Hagati muri wowe Yerusalemu. Haleluya. |