   | 1. | Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, 106.1; 107.1; 136.1; Yer 33.11 Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. |
   | 2. | Abisirayeli bavuge bati “Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” |
   | 3. | Inzu y’aba Aroni ivuge iti “Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” |
   | 4. | Abubaha Uwiteka bavuge bati “Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” |
   | 5. | Ubwo nari mu mubabaro nambaje Uwiteka, Uwiteka aranyitaba anshyira ahantu hagari. |
   | 6. | Uwiteka ari mu ruhande rwanjye sinzatinya, Umuntu yabasha kuntwara iki? |
   | 7. | Uwiteka ari mu ruhande rwanjye arantabara, Ni cyo gituma nzabona icyo nshakira abanzi banjye. |
   | 8. | Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro, Kuruta kwiringira abantu. |
   | 9. | Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro, Kuruta kwiringira abakomeye. |
   | 10. | Amahanga yose yarangose, Mu izina ry’Uwiteka ndayarimbura. |
   | 11. | Yarangose ni koko yarangose, Mu izina ry’Uwiteka ndayarimbura. |
   | 12. | Bangose nk’inzuki, Bazima nk’umuriro w’amahwa, Mu izina ry’Uwiteka ndayarimbuye. |
   | 13. | Wansunikiye cyane kungusha, Maze Uwiteka arantabara. |
   | 14. | Uwiteka ni we mbaraga zanjye n’indirimbo yanjye, Kandi yahindutse agakiza kanjye. |
   | 15. | Ijwi ry’impundu bavugiriza agakiza riri mu mahema y’abakiranutsi, Ukuboko kw’iburyo k’Uwiteka gukora iby’ubutwari. |
   | 16. | Ukuboko kw’iburyo k’Uwiteka gushyizwe hejuru, Ukuboko kw’iburyo k’Uwiteka gukora iby’ubutwari. |
   | 17. | Sinzapfa ahubwo nzarama, Ntekerereze abantu imirimo Uwiteka yakoze. |
   | 18. | Uwiteka yampannye igihano cyane, Ariko ntiyampaye urupfu. |
   | 19. | Munyuguririre amarembo yo gukiranuka, Ndinjiramo nshima Uwiteka. |
   | 20. | Iryo ni ryo rembo ry’Uwiteka, Abakiranutsi ni bo bazaricamo. |
   | 21. | Ndagushimira kuko wanshubije, Ukampindukira agakiza. |
   | 22. | Ibuye abubatsi banze, Ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka. |
   | 23. | Ibyo byavuye ku Uwiteka, Kandi ni ibitangaza mu maso yacu. |
   | 24. | Uyu ni wo munsi Uwiteka yaremye,Turawishimiramo turawunezererwamo. |
   | 25. | Uwiteka, turakwinginze udukize, Uwiteka, turakwinginze uduhe kugubwa neza. |
   | 26. | Hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka, Tubasabiriye umugisha mu nzu y’Uwiteka. |
   | 27. | Uwiteka ni Imana y’imbaraga ituvushirije umucyo, Muboheshe igitambo imigozi, Mukijyane ku mahembe y’igicaniro. |
   | 28. | Ni wowe Mana yanjye y’imbaraga nzagushima, Ni wowe Mana yanjye nzagusingiza. |
   | 29. | Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. |