ALEFU |
   | 1. | Hahirwa abagenda batunganye, Bakagendera mu mategeko y’Uwiteka. |
   | 2. | Hahirwa abitondera ibyo yahamije, Bakamushakisha umutima wose. |
   | 3. | Ni koko nta cy’ubugoryi bakora, Bagendera mu nzira ze. |
   | 4. | Wategekeye amategeko wigishije, Kugira ngo bayitondere n’umwete. |
   | 5. | Icyampa inzira zanjye zigakomerera, Kwitondera amategeko wandikishije. |
   | 6. | Ubwo nzita ku byo wategetse byose, Ni bwo ntazakorwa n’isoni. |
   | 7. | Nzagushimisha umutima utunganye, Nimara kwiga amateka yawe yo gukiranuka. |
   | 8. | Nzajya nitondera amategeko wandikishije, Ntundeke rwose. |
BETI |
   | 9. | Umusore azeza inzira ye ate? Azayejesha kuyitondera nk’uko ijambo ryawe ritegeka. |
   | 10. | Nagushakishije umutima wose, Ntukunde ko nyoba ngo ndeke ibyo wategetse. |
   | 11. | Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, Kugira ngo ntagucumuraho. |
   | 12. | Uwiteka, uri uwo guhimbazwa, Ujye unyigisha amategeko wandikishije. |
   | 13. | Iminwa yanjye yatekerereje abantu, Amateka y’akanwa kawe yose. |
   | 14. | Njya nishimira inzira y’ibyo wahamije, Ngo nyihwanye n’ubutunzi bwose. |
   | 15. | Nzibwira amategeko wigishije, Kandi nzita ku nzira zawe. |
   | 16. | Nzishimira amategeko wandikishije, Sinzibagirwa ijambo ryawe. |
GIMELU |
   | 17. | Ugirire neza umugaragu wawe, Kugira ngo mbeho nitondere ijambo ryawe. |
   | 18. | Hwejesha amaso yanjye, Kugira ngo ndebe ibitangaza byo mu mategeko yawe. |
   | 19. | Ndi umusuhuke mu isi, Ntumpishe ibyo wategetse. |
   | 20. | Umutima wanjye ushenguwe no kwifuza, Ujya wifuza amateka yawe ibihe byose. |
   | 21. | Uhana abībone ari bo bivume, Byiyobagiza ibyo wategetse. |
   | 22. | Unkureho umugayo n’igisuzuguriro,Kuko njya nitondera ibyo wahamije. |
   | 23. | N’abakomeye bicaraga bamvuga nabi, Ariko umugaragu wawe nkibwira amategeko wandikishije. |
   | 24. | Kandi nishimira ibyo wahamije, Ni byo bingīra inama. |
DALETI |
   | 25. | Umutima wanjye womatanye n’umukungugu, Unzure nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije. |
   | 26. | Nagutekerereje inzira zanjye uransubiza, Ujye unyigisha amategeko wandikishije. |
   | 27. | Umenyeshe inzira y’amategeko wigishije, Kugira ngo nibwire imirimo itangaza wakoze. |
   | 28. | Umutima wanjye urijijwe n’agahinda, Nkomeza nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije. |
   | 29. | Unkureho inzira y’ibinyoma, Umpere amategeko yawe ubuntu. |
   | 30. | Nahisemo inzira y’umurava, Nashyize amateka yawe imbere yanjye. |
   | 31. | Nomatanye n’ibyo wahamije, Uwiteka, ntunkoze isoni. |
   | 32. | Nzagenda niruka mu nzira y’ibyo wategetse, Ubwo uzagūra umutima wanjye. |
HE |
   | 33. | Uwiteka, ujye unyigisha inzira y’amategeko wandikishije: Kugira ngo nyitondere kugeza ku mperuka. |
   | 34. | Umpe ubwenge, kugira ngo nitondere amategeko yawe; Nyitondereshe umutima wose. |
   | 35. | Uncishe mu nzira y’ibyo wategetse, Kuko ari byo nishimira. |
   | 36. | Uhindurire umutima wanjye ku byo wahamije, Ariko si ku ndamu mbi. |
   | 37. | Ukebukishe amaso yanjye ye kureba ibitagira umumaro, Unzurire mu nzira zawe. |
   | 38. | Ukomereze umugaragu wawe ijambo ryawe, Ryasezeranijwe abakubaha. |
   | 39. | Unkureho umugayo ntinya, Kuko amateka yawe ari meza. |
   | 40. | Dore njya nifuza amategeko wigishije, Unzure ku bwo gukiranuka kwawe. |
VAWU |
   | 41. | Uwiteka, imbabazi zawe zingereho, Ni zo gakiza kawe nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije. |
   | 42. | Ni ho nzabona icyo mbwira untutse, Kuko niringira ijambo ryawe. |
   | 43. | Kandi ntukure rwose ijambo ry’ukuri mu kanwa kanjye, Kuko njya niringira kubona amateka yawe. |
   | 44. | Ni ho nzajya nitondera amategeko yawe, Ubudasiba iteka ryose. |
   | 45. | Kandi nzagendana umudendezo, Kuko njya ndondora amategeko wigishije. |
   | 46. | Nzavugira imbere y’abami ibyo wahamije, Ne gukorwa n’isoni. |
   | 47. | Kandi nzishimira ibyo wategetse, Ndabikunda. |
   | 48. | Kandi nzamanikira amaboko ibyo wategetse, ndabikunda, Kandi nzibwira amategeko wandikishije. |
ZAYINI |
   | 49. | Wibuke ijambo wasezeranije umugaragu wawe, Kuko wanyiringije. |
   | 50. | Iki ni cyo kimara umubabaro mu makuba yanjye no mu byago byanjye, Ni uko ijambo ryawe ryanzuye. |
   | 51. | Abibone bajya bankoba cyane, Ariko sinteshuke ngo mve mu mategeko yawe. |
   | 52. | Uwiteka, njya nibuka amateka yawe ya kera, Nkīmara umubabaro. |
   | 53. | Uburakari bwotsa buramfashe, Ntewe n’abanyabyaha bareka amategeko yawe. |
   | 54. | Amategeko wandikishije abereye indirimbo zanjye, Mu nzu y’ubusuhuke bwanjye. |
   | 55. | Uwiteka, njya nibuka izina ryawe nijoro, Nkitondera amategeko yawe. |
   | 56. | Iki ni cyo nahawe: Ni ukwitondera amategeko wigishije. |
HETI |
   | 57. | Uwiteka ni we mugabane wanjye, Navuze yuko nzitondera amagambo yawe. |
   | 58. | Njya ngushakisha umutima wose kundebana urukundo, Umbabarire, nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije. |
   | 59. | Njya ntekereza inzira zanjye, Ngahindurira ibirenge byanjye ku byo wahamije. |
   | 60. | Ngatebuka sintinde, Kwitondera ibyo wategetse. |
   | 61. | Ikigoyi cy’abanyabyaha kirambohaboshye, Ariko sinibagirwa amategeko yawe. |
   | 62. | Mu gicuku nzakanguka ngushimire, Amateka yawe yo gukiranuka. |
   | 63. | Mbana n’abakubaha bose, N’abitondera amategeko wigishije. |
   | 64. | Uwiteka, isi yuzuye imbabazi zawe, Ujye unyigisha amategeko wandikishije. |
TETI |
   | 65. | Uwiteka, wagiriye neza umugaragu wawe, Nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije. |
   | 66. | Ujye unyigisha guhitamo neza no kumenya ubwenge, Kuko nizera amategeko yawe. |
   | 67. | Ntarababazwa narayobaga, Ariko none nitondera ijambo ryawe. |
   | 68. | Uri mwiza kandi ugira neza, Ujye unyigisha amategeko wandikishije. |
   | 69. | Abibone bajya bandemera ibinyoma, Ariko jyeweho nzitonderesha amategeko yawe umutima wanjye wose. |
   | 70. | Imitima yabo ihonjotse nk’ibinure, Ariko jyeweho nishimira amategeko yawe. |
   | 71. | Kubabazwa kwangiriye umumaro, Kugira ngo nige amategeko wandikishije. |
   | 72. | Amategeko yo mu kanwa kawe ni ay’igiciro kuri jye, Kiruta icy’ibice ibihumbi by’ifeza n’izahabu. |
YODI |
   | 73. | Intoki zawe ni zo zandemye, ni zo zambumbye,Umpe ubwenge kugira ngo nige ibyo wategetse. |
   | 74. | Abakūbaha bazandeba bishime, Kuko niringira ijambo ryawe. |
   | 75. | Uwiteka, nzi yuko amateka yawe ari ayo gukiranuka, Kandi yuko umurava ari wo waguteye kuncisha bugufi. |
   | 76. | Ndakwinginze, imbabazi zawe zimare umubabaro, Nk’uko ijambo ryawe riri wasezeranije umugaragu wawe. |
   | 77. | Ibambe ryawe ringereho kugira ngo mbeho, Kuko amategeko yawe ari yo munezero wanjye. |
   | 78. | Abībone bakorwe n’isoni, Kuko bandenganishije ibinyoma, Ariko jyeweho nzajya nibwira amategeko yawe. |
   | 79. | Abakūbaha bampindukirire, Kugira ngo bamenye ibyo wahamije. |
   | 80. | Umutima wanjye utungane mu mategeko wandikishije, Kugira ngo ne gukorwa n’isoni. |
KAFU |
   | 81. | Umutima wanjye ugushwa isari no kwifuza agakiza kawe, Ariko niringira ijambo ryawe. |
   | 82. | Amaso yanjye amarwa no kwifuza ijambo ryawe, Nkivuga nti “Uzamara umubabaro ryari?” |
   | 83. | Kuko mpindutse nk’imvumba y’uruhu iba ku mwotsi, Ariko sinibagirwe amategeko wandikishije. |
   | 84. | Iminsi y’ubugingo bw’umugaragu wawe ni ingahe? Uzasohoza ryari iteka ku bangenza? |
   | 85. | Abibone badakurikiza amategeko yawe, Bandimiye amashya. |
   | 86. | Ibyo wategetse byose ni umurava, Bangenjesha ibinyoma, ntabara. |
   | 87. | Bashigaje hato bakandimbura mu isi, Ariko sinareka amategeko wigishije. |
   | 88. | Unzure nk’uko imbabazi zawe ziri, Kugira ngo nitondere ibyo akanwa kawe kahamije. |
LAMEDI |
   | 89. | Uwiteka, iteka ryose, Ijambo ryawe rihora mu ijuru rihamye. |
   | 90. | Umurava wawe uhoraho ibihe byose, Wakomeje isi igumaho. |
   | 91. | Amategeko yawe ni yo atuma byose bibaho uyu munsi, Kuko byose bigukorera. |
   | 92. | Iyaba amategeko yawe atari yo munezero wanjye, Cya gihe mba nararimbuwe n’umubabaro wanjye. |
   | 93. | Ntabwo nzibagirwa amategeko wigishije, Kuko ari yo wanzurishije. |
   | 94. | Ndi uwawe nkiza, Kuko ndondora amategeko wigishije. |
   | 95. | Abanyabyaha bajya bantegerereza kundimbura, Ariko nzita ku byo wahamije. |
   | 96. | Narebye yuko ibitunganye rwose byose bifite aho bigarukira, Ariko amategeko yawe ni magari cyane. |
MEMU |
   | 97. | Amategeko yawe nyakunda ubu bugeni, Ni yo nibwira umunsi ukīra. |
   | 98. | Ibyo wategetse bituma ndusha abanzi banjye ubwenge, Kuko bihorana nanjye iteka. |
   | 99. | Mfite ubwenge buruta ubw’abigisha banjye bose, Kuko ibyo wahamije ari ibyo nibwira. |
   | 100. | Ndajijuka nkarusha abasaza, Kuko njya nitondera amategeko wigishije. |
   | 101. | Njya ndinda ibirenge byanjye inzira mbi zose, Kugira ngo nitondere ijambo ryawe. |
   | 102. | Simva mu mateka yawe, Kuko ari wowe wanyigishije. |
   | 103. | Amagambo yawe aryohereye ubu bugeni mu nkanka zanjye, Arusha ubuki kuryohera mu kanwa kanjye. |
   | 104. | Amategeko wigishije ampesha guhitamo, Ni cyo gituma nanga inzira z’ibinyoma zose. |
NUNI |
   | 105. | Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, Ni umucyo umurikira inzira yanjye. |
   | 106. | Nararahiye ndabikomeza, Yuko nzitondera amateka yawe yo gukiranuka. |
   | 107. | Ndababazwa cyane, Uwiteka, unzure nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije. |
   | 108. | Uwiteka ndakwinginze, Wemere amaturo y’akanwa kanjye ava mu rukundo, Kandi ujye unyigisha amateka yawe. |
   | 109. | Ubugingo bwanjye buri mu kaga iteka, Ariko sinibagirwa amategeko yawe. |
   | 110. | Abanyabyaha bajya bantega ikigoyi, Ariko sinyobe amategeko wigishije. |
   | 111. | Ibyo wahamije nabyendeye kuba umwandu wanjye iteka, Kuko ari byo byishimo by’umutima wanjye. |
   | 112. | Nshyize umutima wanjye ku gusohoza amategeko yawe, Iteka ryose kugeza ku mperuka. |
SAMEKI |
   | 113. | Nanga ab’imitima ibiri, Ariko amategeko yawe ndayakunda. |
   | 114. | Ni wowe bwihisho bwanjye n’ingabo inkingira, Niringira ijambo ryawe. |
   | 115. | Mwa nkozi z’ibibi mwe, nimuve aho ndi, Kugira ngo nitondere ibyo Imana yanjye yategetse. |
   | 116. | Umbere ubwishingikirizo nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije, Kugira ngo mbeho ne kuzakozwa isoni n’ibyiringiro byanjye. |
   | 117. | Undamire nzaba mu mahoro, Njye nitondera amategeko wandikishije. |
   | 118. | Wasuzuguye abiyobagiza bose amategeko wandikishije, Kuko uburiganya bwabo ari ibinyoma. |
   | 119. | Ukuraho abanyabyaha bo mu isi bose nk’inkamba, Ni cyo gituma nkunda ibyo wahamije. |
   | 120. | Umubiri wanjye uhindishwa umushyitsi no kugutinya, Kandi ntinya amateka yawe. |
AYINI |
   | 121. | Njya nkora ibihūra n’amateka n’ibyo gukiranuka, Ntundekere abampata. |
   | 122. | Wigwatirize yuko uzagirira neza umugaragu wawe, Abībone be kumpata. |
   | 123. | Amaso yanjye amarwa no kwifuza agakiza kawe, N’ijambo ryawe ryo gukiranuka. |
   | 124. | Ujye ugirira umugaragu wawe ibihwanye n’imbabazi zawe, Kandi unyigishe amategeko wandikishije. |
   | 125. | Ndi umugaragu wawe umpe ubwenge, Kugira ngo menye ibyo wahamije. |
   | 126. | Igihe gikwiriye cyo gukora k’Uwiteka kirasohoye, Kuko bahinduye ubusa amategeko yawe. |
   | 127. | Ni cyo gituma nkunda ibyo wategetse, Nkabirutisha izahabu naho yaba izahabu nziza. |
   | 128. | Ni cyo gituma nibwira yuko amategeko wigishije yose atunganye, Kandi nanga inzira z’ibinyoma zose. |
PE |
   | 129. | Ibyo wahamije ni ibitangaza, Ni cyo gituma umutima wanjye ubyitondera. |
   | 130. | Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, Guha abaswa ubwenge. |
   | 131. | Nasama akanwa nkahagira, Kuko nifuza amategeko yawe. |
   | 132. | Unkebuke umbabarire, Nk’uko umenyereye kubabarira abakunda izina ryawe. |
   | 133. | Ujye utunganya intambwe zanjye mu ijambo ryawe, Gukiranirwa kose kwe kuntegeka. |
   | 134. | Uncungure ne guhatwa n’abantu, Kugira ngo nitondere amategeko wigishije. |
   | 135. | Umurikishirize umugaragu wawe mu maso hawe, Unyigishe amategeko wandikishije. |
   | 136. | Amaso yanjye atembyemo imigezi y’amazi, Kuko batitondera amategeko yawe. |
TSADE |
   | 137. | Uwiteka, uri umukiranutsi, Amateka yawe aratunganye. |
   | 138. | Ibyo wahamije wabitegekesheje gukiranuka, N’umurava nyakuri. |
   | 139. | Ishyaka ryanjye rirandimbuye, Kuko abanzi banjye bibagiwe amagambo yawe. |
   | 140. | Ijambo ryawe ryaravugutiwe cyane, Ni cyo gituma umugaragu wawe ndikunda. |
   | 141. | Ndoroheje baransuzugura, Ariko sinibagirwa amategeko wigishije. |
   | 142. | Gukiranuka kwawe ni ugukiranuka kw’iteka ryose, Amategeko yawe ni ukuri. |
   | 143. | Agahinda n’umubabaro biranteye, Ariko, ibyo wategetse ni byo munezero wanjye. |
   | 144. | Ibyo wahamije ni ibyo gukiranuka iteka ryose, Umpe ubwenge kugira ngo mbeho. |
KOFU |
   | 145. | Ntakishije umutima wose, Uwiteka nsubiza, Nzitondera amategeko wandikishije. |
   | 146. | Ndagutakiye nkiza, Kugira ngo nitondere ibyo wahamije. |
   | 147. | Njya nzinduka umuseke utaratambika ngataka, Amagambo yawe ni yo niringira. |
   | 148. | Amaso yanjye abanziriza ibicuku, Kugira ngo nibwire ijambo ryawe. |
   | 149. | Umva ijwi ryanjye nk’uko imbabazi zawe ziri, Uwiteka, unzure nk’uko iteka ryawe riri. |
   | 150. | Abangenjesha igomwa baregereye, Bishyize kure y’amategeko yawe. |
   | 151. | Uwiteka, uri bugufi, Ibyo wategetse byose ni ukuri. |
   | 152. | Uhereye kera namenyeshejwe n’ibyo wahamije, Yuko wabikomeje iteka ryose. |
RESHI |
   | 153. | Ita ku mubabaro wanjye unkize, Kuko ntibagirwa amategeko yawe. |
   | 154. | Umburanire uncungure, Unzure nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije. |
   | 155. | Agakiza kari kure y’abanyabyaha, Kuko batarondora amategeko wandikishije. |
   | 156. | Uwiteka, imbabazi zawe zirakomeye, Unzure nk’uko amateka yawe ari. |
   | 157. | Abangenza n’abanzi banjye ni benshi, Ariko sinteshuka ngo mve mu byo wahamije. |
   | 158. | Nabonye abava mu isezerano ndabīnuba, Kuko batitondera ijambo ryawe. |
   | 159. | Ita ku rukundo nkunda amategeko wigishije, Uwiteka, unzure nk’uko imbabazi zawe ziri. |
   | 160. | Indunduro y’ijambo ryawe ryose ni ukuri, Amateka yawe yo gukiranuka ahoraho iteka ryose hadasigaye na rimwe. |
SHINI |
   | 161. | Abakomeye bajya bangenzereza ubusa, Ariko amagambo yawe ni yo ahindisha umushyitsi umutima wanjye. |
   | 162. | Nishimira ijambo ryawe, Nk’ubonye iminyago myinshi. |
   | 163. | Nanga ibinyoma, mbyanga urunuka, Ariko amategeko yawe ndayakunda. |
   | 164. | Uko bukeye ngushimira karindwi, Amateka yawe yo gukiranuka. |
   | 165. | Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi, Nta kigusha bafite. |
   | 166. | Uwiteka, njya niringira agakiza kawe, Kandi ngakora ibyo wategetse. |
   | 167. | Umutima wanjye ujya witondera ibyo wahamije, Kandi mbikunda rwose. |
   | 168. | Njya nitondera amategeko wigishije n’ibyo wahamije, Kuko inzira zawe zose ziri imbere yawe. |
TAWU |
   | 169. | Uwiteka, gutaka kwanjye kukwegere, Umpe ubwenge nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije. |
   | 170. | Kwinginga kwanjye kujye imbere yawe, Unkize nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije. |
   | 171. | Iminwa yanjye ivuge ishimwe, Kuko unyigisha amategeko wandikishije. |
   | 172. | Ururimi rwanjye ruririmbe ijambo ryawe, Kuko ibyo wategetse byose ari ibyo gukiranuka. |
   | 173. | Ukuboko kwawe kube kwiteguye kuntabara, Kuko nahisemo amategeko wigishije. |
   | 174. | Uwiteka, njya nifuza agakiza kawe, Kandi amategeko yawe ni yo munezero wanjye. |
   | 175. | Umutima wanjye ubeho kugira ngo ugushime, Amateka yawe antabare. |
   | 176. | Nayobye nk’intama izimiye, Shaka umugaragu wawe, Kuko ntibagirwa amategeko yawe. |