   | 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi, babwirisha inanga ijwi ryo mu gituza. Ni Zaburi ya Dawidi. |
   | 2. | Uwiteka tabara kuko umunyarukundo ashira, Abanyamurava babura mu bantu. |
   | 3. | Bose barabeshyana, Bavugisha iminwa ishyeshya n’imitima ibiri. |
   | 4. | Uwiteka azatsemba iminwa yose ishyeshya, N’ururimi rwirarira, |
   | 5. | Abavuze bati “Tuzaneshesha indimi zacu, Iminwa yacu ni iyacu udutwara ni nde?” |
   | 6. | “Ku bwo kunyagwa k’umunyamubabaro, Ku bwo gusuhuza umutima k’umukene, Nonaha ndahaguruka”, ni ko Uwiteka avuga, “Ndashyira mu mahoro uwo bacurira ingoni.” |
   | 7. | Amagambo y’Uwiteka ni amagambo atanduye, Ahwanye n’ifeza igeragejwe mu ruganda rwo mu isi, Ivugutiwe karindwi. |
   | 8. | Uwiteka uzabarinda, Uzabakiza ab’iki gihe iteka ryose. |
   | 9. | Abanyabyaha bagenda hose impande zose, Iyo abatagira umumaro bashyizwe hejuru mu bantu. |