   | 1. | Indirimbo ya Dawidi y’Amazamuka. Narishimye ubwo bambwiraga bati “Tujye mu nzu y’Uwiteka.” |
   | 2. | Yerusalemu, Ibirenge byacu bihagaze mu marembo yawe. |
   | 3. | Yerusalemu, Wubatswe nk’umudugudu ufatanijwe hamwe. |
   | 4. | Aho imiryango izamuka ijya, Ari yo miryango y’Uwiteka, Kugira ngo babe abagabo bo guhamiriza Abisirayeli, Kandi bashime izina ry’Uwiteka. |
   | 5. | Kuko ari ho batereka intebe z’imanza, Intebe z’inzu ya Dawidi. |
   | 6. | Nimusabire i Yerusalemu amahoro, “Abagukunda bagubwe neza. |
   | 7. | Amahoro abe imbere y’inkike zawe, Kugubwa neza kube mu nyumba zawe.” |
   | 8. | Ku bwa bene data na bagenzi banjye, None ndavuga nti “Amahoro abe muri wowe.” |
   | 9. | Ku bw’inzu y’Uwiteka Imana yacu, Nzajya ngushakira ibyiza. |