| 1. | Indirimbo y’Amazamuka. Abiringiye Uwiteka Bameze nk’umusozi wa Siyoni, Utabasha kunyeganyezwa, Ahubwo uhora uhamye iteka ryose. |
| 2. | Nk’uko imisozi igose i Yerusalemu, Ni ko Uwiteka agota abantu be, Uhereye none ukageza iteka ryose. |
| 3. | Kuko inkoni y’ubutware y’abanyabyaha, Itazagumya kuba ku mwandu w’abakiranutsi, Kugira ngo abakiranutsi be kuramburira amaboko, Gukora ibyo gukiranirwa. |
| 4. | Uwiteka, ugirire abeza ibyiza, N’abatunganye mu mitima. |
| 5. | Ariko abiyobagiriza mu nzira zabo zigoramye, Uwiteka azabajyanana n’inkozi z’ibibi. Amahoro abe mu Bisirayeli. |