   | 1. | Indirimbo y’Amazamuka. Ubwo Uwiteka yagaruraga abajyanywe ho iminyago b’i Siyoni, Twari tumeze nk’abarota. |
   | 2. | Icyo gihe akanwa kacu kari kuzuye ibitwenge, N’indimi zacu zari zuzuye indirimbo. Icyo gihe bavugiraga mu mahanga bati “Uwiteka yabakoreye ibikomeye.” |
   | 3. | Uwiteka yadukoreye ibikomeye, Natwe turishimye. |
   | 4. | Uwiteka, abajyanywe ho iminyago utugarure, Tumere nk’imigezi y’i Negebu. |
   | 5. | Ababiba barira, Bazasarura bishima. |
   | 6. | Nubwo umuntu agenda arira asohoye imbuto, Azagaruka yishima azanye imiba ye. |