   | 1. | Indirimbo ya Salomo y’Amazamuka. Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, Abayubaka baba baruhira ubusa. Uwiteka iyo atari we urinda umudugudu, Umurinzi abera maso ubusa. |
   | 2. | Bibaruhiriza ubusa kuzinduka kare, Mugatinda cyane kuruhuka, Mukarya umutsima w’umuruho. Ni ko aha uwo akunda ibitotsi. |
   | 3. | Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, Imbuto z’inda ni zo ngororano atanga. |
   | 4. | Nk’uko imyambi yo mu ntoki z’intwari iri, Ni ko abana bo mu busore bamera. |
   | 5. | Hahirwa ufite ikirimba kibuzuye, Abameze batyo ntibazakorwa n’isoni, Uko bazavuganira n’abanzi babo mu marembo. |