   | 1. | Indirimbo y’Amazamuka. Uwiteka, njya ngutakira ndi imuhengeri. |
   | 2. | Mwami, umva ijwi ryanjye, Amatwi yawe atyarire kumva ijwi ryo kwinginga kwanjye. |
   | 3. | Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa? Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe? |
   | 4. | Ahubwo kubabarirwa kubonerwa aho uri, Kugira ngo wubahwe. |
   | 5. | Ntegereza Uwiteka, Umutima wanjye urategereza, Kandi ijambo rye ni ryo niringira. |
   | 6. | Umutima wanjye ugirira Uwiteka amatsiko, Urusha uko abarinzi bayagirira igitondo, Ni koko urusha uko abarinzi bayagirira igitondo. |
   | 7. | Wa bwoko bw’Abisirayeli we, ujye wiringira Uwiteka, Kuko imbabazi zibonerwa aho Uwiteka ari, Kandi aho ari ni ho habonerwa gucungurwa kwinshi. |
   | 8. | Kandi ni we uzacungura ubwoko bw’Abisirayeli, Abukureho ibyo bwakiraniwe byose. |